Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Polisi y’u Rwanda yakanguriye abanyeshuri ba College Saint Emmanuel Hanika kwirinda ibiyobyabwenge

Abanyeshuri kimwe nk’abandi banyarwanda barakangurirwa kugira uruhare mu kurwanya ibyaha, byaba ibikorerwa mu midugudu iwabo aho batuye ndetse no mu bigo by’amashuri aho biga. Ubu ni ubutumwa  bwatanzwe n’umupolisi uhagarariye ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Karere ka Nyanza (DCLO) Assistant Inspector of Police (AIP)  Vedaste Ruzigana ubwo yahaga ikiganiro abanyeshuri n’abarezi bo mu kigo cy’ amashuri cya College Saint Emmanuel de Hanika kiri mu kagari ka Kavumu umurenge wa Busasamana.

Ibi biganiro byatanzwe kuri uyu wa gatandatu  tariki ya 10 Gicurasi, AIP  Vedaste Ruzigana yabaganirije ku kwirinda no kurwanya ibyaha binyuranye, harimo kunywa ibiyobyabwenge, anabasobanurira amoko y’ibiyobyabwenge n’uko babyirinda.

Yanabasobanuriye kandi ku cyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ababwira amoko y’ihohoterwa ry’aba irikorerwa abana ndetse n’icuruzwa ry’abantu.

Nyuma y’ibiganiro, abanyeshuri n’abarezi bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no gusobanuza ibyo batumvaga neza, nyuma  biyemeza ko bagiye gushyira imbaraga muri Club bari basanganywe zifitanye isano no kurwanya ibyaha, ndetse biyemeza kuzageza ubutumwa bahawe mu miryango yabo naho batuye igihe bazaba bagiye  mu biruhuko.

Umuyobozi w’iki kigo, Vincent Rudasingwa yashimiye byimazeyo Polisi y’u Rwanda kuba yaratekereje kuganira n’urwo rubyiruko.

Kuri we, ngo  ibiganiro nk’ibi ni ingenzi kuko bituma urubyiruko rumenya ububi bw’ibiyobyabwenge bityo hagafatwa ingamba zo kutabyishoramo.

Uwo muyobozi kandi yavuze ko umutekano utareba inzego z’umutekabo gusa, akaba yaraboneyeho gusaba abo banyeshuri nabo kugira uruhare mu kuwubungabunga, ariko cyane cyane batanga amakuru y’ibyaha bishobora gukorerwa ku mashuri kugira ngo habeho kubikumira.

Yasoje avuga ko inyigisho bahawe zizabafasha kurwanya bivuye inyuma ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko bashinzwe kurera.