Kuri uyu wa gatatu tariki ya 9 Ukwakira mu bihe bitandukanye, Polisi yo mu turere twa Bugesera na Nyarugenge bafashe imodoka zipakiye toni z’ibiti by’umushikiri binazwi ku izina rya “kabaruka”, inafata abakekwaho gukora ubwo bucuruzi butemewe n’amategeko.
Kuwa gatatu masaha ya saa yine za mugitondo, Polisi ikorera mu karere ka Bugesera yafashe imodoka yo mu bwoko Dayihatsu ifite pulaki nomero RAB 172N, ifatirwa mu kagari ka Biharagu, Umurenge wa Kamabuye, yuzuye ibiti by’umushikiri, n’ubwo umushoferi yashatse gutoroka ntibyamuhiriye, kuko yaje gufatwa nyuma.
Nk’uko Polisi ikorera muri ako karere ibitangaza, ngo nyiri iyi modoka witwa Nzabonimpa Jean Bosco na mugenzi we bari kumwe Twagirayezu Janvier, mu gihe bari bari mu nzira, babwiwe n’abandi bashoferi ko mu muhanda harimo abapolisi, maze bagira ubwoba, bahagarika imodoka bayita aho bariruka, ariko nyuma baza gufatwa. Ubu bakaba bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamata.
Polisi ikorera muri aka karere ikomeza ibitangaza, ivuga ko aba bagabo bombi bakomoka mu Kagari ka Gitarangwe, Umurenge wa Murama, Akarere ka Ngoma.
Polisi kandi ikorera mu karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima, Akagari ka Nyabugogo, kuwa gatatu mu masaha ya saa tanu z’ijoro, yafashe imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite Pulaki nomero UAM 979 V bigaragara ko ari iyo mu gihugu cya Uganda, nayo ipakiye toni zirindwi z’ibiti by’umushikiri.
Iperereza ry’ibanze ryakozwe na Polisi ikorera mu Karere ka Nyarugenge ryerekanye ko nyuma y’aho nyiri iyi modoka witwa Charles Kalisa amenyeye ko mu nzira arimo harimo Polisi, yahise asiga iyo modoka ku muhanda, ahita aburirwa irengero.
Nyuma nibwo Kigingi w’iyi modoka witwa Munyaneza Innocent yabwiye Polisi ko ipakiye umushikiri dore ko iyo modoka yari ifungze hose ku buryo utamenya icyo ipakiye.
Iyi modoka ubu ikaba ifungiye kuri sitasiyo ya Muhima, mu gihe iperereza rigikomeje kugirango hafatwe nyirayo, umushoferi n’abandi baba bari inyuma y’iki gikorwa.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Senior Superitendent Urbain Mwiseneza, yashimye abaturage bakomeje gutangira amakuru ku gihe, nayo agatuma aba banyabyaha bafatwa.
Yanavuze ko abaturage bakwiye gushaka indi mirimo bakora yemewe n’amategeko, kuko ubu bucuruzi butemewe n’amategeko bityo ababukora bukaba bubaviramo gufungwa ndetse bakaba baba bangiza ibidukikije.
Bivugwa ko ibi biti bijyanwa mu bihugu duturanye, nyuma bikoherezwa mu bihugu bya Aziya aho bitunganyirizwa mu nganda bigakurwamo imibavu (Perfume), n’amavuta bihumura cyane.
Ingingo ya 416 y’Igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ireba ibijyanye no kurengera ibidukikije, iravuga iti: “Umuntu wese, mu buryo butubahiriza amategeko abigenga, utwika, utema cyangwa utemesha ibiti… mu mashyamba arinzwe, mu byanya birinzwe no muri Pariki z’Igihugu, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
English
Kinyarwanda










