Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda zashimangiye ubufatanye mu kurwanya ibyaha ndengamipaka

Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda zafatiye hamwe ingamba zo gushimangira ubufatanye  mu gukumira no kurwanya ibyaha ndengamipaka.

Ibi, kimwe n'indi myanzuro, byafatiwe mu nama yahuje abayobozi  batandukanye ba Polisi zombi yabereye ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda,ku Kacyiru ku ya 17 Gashyantare.

Iyo nama yari iyobowe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Emmanuel K. Gasana n'umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi ya Uganda, Okoth Ochola.

Yari yitabiriwe kandi na ba ofisiye bakuru ba Polisi zombi.

Iyi nama yari igamije gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi zombi, gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafashwe mu nama zayibanjirije no gushyiraho ingamba zo kurwanya no gukumira ibyaha ndengamipaka bigira ingaruka mbi ku mutekano w’ibihugu byombi.

Ayifungura ku mu mugaragaro, IGP Gasana yagize ati, "Nyuma y’imyaka icumi y’ubufatanye n’imikoranire myiza hagati ya Polisi zacu, hagezweho byinshi mu kurwanya no gukumira ibyaha ndengamipaka".

Ati,"Abanyabyaha bakoresha ikoranabuhanga mu gukora ibikorwa byabo birimo ubucuruzi bw’abantu, ibiyobyabwenge ndetse n’iterabwoba. Guhanahana amakuru ku gihe, ibimenyetso by’icyaha n’abagikoze, ni ngombwa mu gutahura, gukumira no kurwanya ababikora."

DIGP Ochola yavuze ko kubera ubu bufatanye, ba ofisiye bakuru ba Polisi ya Uganda batari bake bahuguriwe mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (National Police College) riherereye mu karere ka Musanze, hafashwe kandi hagarwa abanyabyaha binjiye muri kimwe muri ibi bihugu ku buryo bunyuranyije n’amategeko kandi ko harwanyijwe icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge.

Yagize ati,"Ndahamya ndashidikanya ko ishyirwa mu bikorwa ry’iyi myanzuro bizatuma dutahura, dukumira no kurwanya ibyaha ndengamipaka".

Impande zombi zishimiye ubufatanye busanzweho mu kurwanya no gukumira ibyaha ndetse no guhanahana ababikoze.

Nyuma yo gusuzuma ibyagezweho n’ibikenewe kugira ngo umutekano mu bihugu byombi urusheho kubumbatirwa no gusigasirwa, inama yafashe imyanzuro irimo, gukomeza no kurushaho guhanahana amakuru ku gihe ku matsinda y’abakora ndetse n’abacuruza ibiyobyabwenge n’ibindi bintu bitemewe n’amategeko.

Impande zombi ziyemeje gukomeza no kurushaho gusangira ubunararibonye binyuze mu mahugurwa.

Hemejwe na none ko abayobozi b’amashuri ya Polisi zombi bagiye kunoza no kunononsora imfashanyigisho zizifashishwa mu guhugura abapolisi ku mpande zombi no kubaha ubumenyi bukenewe.

Mu yindi myanzuro  harimo gushyira ikorabuhanga rizwi ku izina rya I-24/7 ku mipaka yose y’ibi buhugu iyi ikaba ikoreshwa na Polisi mpuzamahanga mu gutahura abanyabyaha.

Hemejwe kandi ko ubufatanye hagati ya Polisi zombi buzaganisha ku ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga w’umuhora w’amajyaruguru (Northern Corridor).

Na none hemejwe ko inama itaha hagati ya Polisi zombi izabera mu gihugu cya Uganda ku gihe kizatangazwa.

Asoza iyi nama, IGP Gasana yagize ati,"Ishyirwa mu bikorwa ry’iyi myanzuro bizatuma turushaho gutahura, gukumira no kurwanya ibyaha ndengamipaka bityo turusheho kubungabunga no gusigasira umutekano mu bihugu byacu."

Ku ya 29 Mutarama uyu mwaka, Polisi y’u Rwanda yashyikirije iya Uganda amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu n’icyenda (509, 000rwf) yari yibwe na Mugwaneza Shadrack, w’umurundi waje gufatirwa mu mujyi wa Kigali.

Na none, ku ya 31 Ukuboza umwaka ushize, Polisi y’u Rwanda yashyikirije umuturage wa Uganda witwa Augustin Tibamanya amafaranga angana na miliyoni 8,002,000 y’amanyarwanda yari yaribiwe muri Uganda nyuma abayibye bakayohereza mu Rwanda.