Agashami ka Polisi y’u Rwanda gashinzwe kurwanya iyangizwa ry'ibidukikije n'ibyaha bibikomokaho (Environmental Protection Unit-EPU), Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba n’abandi bafatanyabikorwa bafite aho bahurira no kubungabunga ibidukikije barimo Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), Ikigo cy’igihugu gishinzwe umutungo kamere (RNRA) n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere (RDB), mu cyumweru gishize bagiranye inama n’abaturage bagera kuri 400 bo mu mirenge ya Manihira na Rusebeya yo mu karere ka Rutsiro, babakangurira kubungabunga inkombe z'imigezi n'ishyamba rya Mukura, kwirinda ibyaha byo gucukura amabuye y'agaciro nta burenganzira babifitiye, ndetse no kwangiza ibidukikije muri rusange.
Nsabimana Patrick wari waturutse muri REMA, yabwiye abo baturage b’iyo mirenge ati:"Murasabwa kubungabunga aya mashyamba n’imigezi iyakikije kuko ibafitiye akamaro n’igihugu ndetse n’akarere duherereyemo. Mwirinde gucukuramo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, kandi mutange amakuru y’ababikora.”
Bagirijabo Jean d’Amour wari waturutse muri RNRA, yababwiye ati:” Gucukura amabuye y’agaciro nabi bigira ingaruka ku bidukikije, akaba ari yo mpamvu kuyacukura bigengwa n'itegeko, ndetse hakaba hariho n’amabwiriza agenga ubucukuzi bwayo.”
Yabamenyesheje ko hagiye gutangwa impushya zo gucukura nyuma yo gutunganya amakarita agaragaza ahacukurwa mu Karere ka Rutsiro, kandi ababwira ko bazabigiraramo inyungu kuko abaturage bahatuye ari bo bazahabwa akazi.
Umuyobozi wa Environmental Protection Unit, Superintendent of Police (SP) Modeste Mbabazi, yabwiye abo baturage ati:"Ibidukikije ni urusobe rw’ibintu bigizwe n’ibidukikije kamere n’ibiva ku bikorwa bya muntu. Birimo imiti y’ubutabire, urusobe rw’ibinyabuzima ndetse n’ibikorwa by’ubukungu n’imibereho y’abantu. Kwangiza ibidukikije ni ugushyira mu kaga ubuzima muri rusange."
Yabasobanuriye ingaruka bashobora guhura na zo mu gihe baba bafatiwe mu byaha byo gucukura no gucuruza amabuye y'agaciro nta burenganzira bafite nk’uko ingingo ya 438 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese wiha gukora imirimo y’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bitemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000), cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
SP Mbabazi yababwiye ko n’iyo kandi baba bafite uburenganzira batagomba kurenga ku mategeko agenga iyo mirimo.
Yabasabye kurengera ibidukikije mu bikorwa byabo bya buri munsi kandi bagaha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe amakuru y’ababyangiza.
Abo baturage babajije ibibazo kandi banyurwa n'ibisobanuro bahawe n’abo bayobozi batandukanye.
Mu minsi ishize, abantu 21 bafatiwe mu kagari ka Remera, ho mu murenge wa Rusebeya bari gucukura amabuye y’agaciro nta byangombwa bafite, ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gihango.
English
Kinyarwanda











