Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Polisi y’u Rwanda iributsa abaturarwanda kwirinda ibisasu kuko hari aho bikiboneka

Nk’uko bizwi, igihugu cyacu cyaciye mu bihe bibi by’intambara na Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, biragaragara ko hari ahantu henshi hakiboneka ibisasu, cyane cyane aho abaturage bakorera imirimo yabo ya buri munsi: ubuhinzi, ubworozi, ubucukuzi, ubwubatsi ndetse n’ibindi.
Urugero twatanga ni urwo kuwa kane tariki ya 23 Mutarama 2014, aho mu turere dutandukanye mu gihugu hatoraguwe ibisasu.

Mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Masaka, akagari ka Mbabe, umusaza wo mu kigero cy’imyaka 70, ubwo yakoreraga ubusitabi bwe yabonye igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade, inzego zishinzwe umutekano zikaba zarabimenyeshejwe kugira ngo zikivaneho.

Mu karere ka Rutsiro indi gerenade yabonywe ubwo habagaho ugutunganya ubwiherero, mu Murenge wa Kivumu. Izindi gerenade ebyiri nazo zabonywe mu turere twa Gasabo na Gisagara mu gihe abaturage bari mu bikorwa byabo by’ubuhinzi.

Polisi y’u Rwanda ikaba yibutsa abaturarwanda ko bakwiye kwitondera aho bakorera imirimo yabo ya buri munsi kuko nk’uko bigaragara, ibi bisasu byose byabonetse ahantu hasanzwe ku buryo buri wese yahagera. Birasaba rero ko, ahantu hagiye gukorerwa umurimo runaka ariko hadakunze gukoreshwa kenshi nko mu bisambu, amashyamba n’ahandi, uhagera wese akwiye kugira amakenga y’ibyuma bidasanzwe yahasanga, bityo akirinda kubikinisha, dore ko abantu bose batazi gutandukanya ibisasu n’ibindi byuma umuntu ashobora guhura nabyo.

Baragirwa kandi inama yo gutanga amakuru ku nzego zishinzwe umutekano zibegereye igihe babonye ibyo bakeka byose ko ari ibisasu cyangwa badasobanukiwe. Ibyo bikaba byafasha kwirinda ikibazo byateza kandi bakirinda kohereza abana bonyine ahantu nk’aha kugirango batabikinisha bikabagirira nabi.

Uretse ibi bisasu byatakaye ku gasozi kandi, Polisi y’u Rwanda  iributsa abaturage baba batunze za gerenade ndetse n’izindi ntwaro mu buryo butemewe, ko bazisubiza mu nzego zibishinzwe kuko kutazisubiza ku bushake bihanwa n’amategeko.

Polisi y’u Rwanda kandi irabwira abanyarwanda ko yabashyiriyeho nimero itishyurwa ariyo 112, aho umuntu ashobora guhamagara akaranga aho  azi intwaro nk’izi.