Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Polisi y’u Rwanda iributsa abanyarwanda ko umunsi w’umuganda bakwiye kuwubyaza umusaruro

Buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi, abanyarwanda bahurira hamwe mu gikorwa cy’umuganda. Uyu munsi ukaba uzwi nk’umunsi w’umuganda.

Nk’uko tubisanga mu itegeko rigenga umuganda mu Rwanda No53/2007 ryo kuwa 17/11/2007 umuganda ni uburyo bwo guhuriza hamwe imbaraga z’abantu benshi kugirango bagere ku gikorwa bahuriyeho gifitiye igihugu akamaro.

Uyu muganda utangira saa mbiri kugeza saa tanu za mu mugitondo, kuwitabira bikaba ari itegeko ku muntu wese uri hagati y’imyaka 18 na 65.

Umuganda ugamije guteza imbere ibikorwa by’amajyambere mu rwego rwo kunganira ingengo y’imari y’Igihugu no gutuma abantu bashobora gusabana.

Mu gikorwa cy’umuganda, hakorwamo ibikorwa binyuranye guhanga imihanda y’imigenderano, gutinda amateme, kubaka amazu y’abatishoboye, kubaka amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 (9YBE), kubaka ubwiherero, kubaka ibigega byo guhunikamo imyaka, gucukura imyobo yo guteramo ibiti, gutera ibiti, kubaka ibiro by’utugari, gucukura ibyobo bifata amazi n’ibindi.

Nyuma y’umuganda habaho ibiganiro bitandukanye, hagati y’abaturage n’abayobozi b’ibanze, bigamije gukangurira abaturage kwitabira gahunda za Leta hamwe no kugira uruhare mu bikorwa bibakorerwa batanga umusanzu wabo mu rwego rwo kwiyubakira igihugu.

Byaragaragaye ko uyu muganda wunganiye ingengo y’imari y’igihugu, kuko hari amafaranga u Rwanda rwari gushyira muri byo bikorwa rukayashyira mu bindi, kandi ukaba waragize uruhare mu gufasha hamwe kurebera hamwe icyabateza imbere.   

Nyamara byagaragaye ko hari uduce tumwe na tumwe, abaturage batawitabira ku buryo buhagije, bikaba rero ari ngombwa ko kugira ngo agaciro k’ibikorwa by’umuganda karusheho kuzamuka, ko hari ibintu by’ingenzi bibiri bigomba kwitabwaho ari byo ubwitabire bw’abaturage, umurava wa buri wese wawitabiriye.

Polisi y’u Rwanda ikaba yibutsa abantu ko bakwiye kumenya ko kugirango usibe muri iki gikorwa kubera impamvu runaka, ugomba kubisabira uruhushya umuyobozi w’urwego rw’ibanze rw’aho atuye.

Bikaba ari ngombwa rero ko ababishinzwe bakangurira abo bireba kwitabira umuganda, kandi abatawitabiriye nta mpamvu bagahanwa hakurikijwe amategeko.