Polisi y’u Rwanda ntihwema gusaba abantu banywa cyangwa bacuruza ibiyobyabwenge kubireka kuko byangiza ubuzima, ariko hari abagikomeje kuvunira ibiti mu matwi kuko hari abagifatwa bazenga cyangwa bazinywa.
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 7 Gicurasi, Polisi ikorera mu karere ka Kayonza yangije litiro 700 z’ibiyoga by’ibikorano inata muri yombi abantu 2 babifatanywe.
Abafashwe ni Dusabimana na Abubahimana, bakaba baraguwe gitumo mu rugo rwa Dusabimana ukomoka mu kagari ka Shyogo mu murenge wa Nyamirama, barimo benga ibiyoga bakoramo kanyanga
Ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirama mu gihe iperereza rigikomeje.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kayonza Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Ntaburana, yavuze ko kugirango aba bantu bafatwe byatewe n’amakuru bahawe n’abaturage.
Akaba yagize ati:” Ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano zangiza ubuzima, bigatuma bananirwa kwita ku miryango yabo”.
CIP Ntaburana yasabye abaturage kwirinda gukora, gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano, ahubwo bagatanga amakuru y’ababinywa n’ababicuruza.
Akenshi ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano ni intandaro y’ibyaha bitandukanye birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu n’ibindi.
Gukora, gucuruza, no kunywa inzoga ziteme n’amategeko zirimo kanyanga , ntibyemewe, kandi bihanwa n’amategeko y’u Rwanda.
English
Kinyarwanda











