Mu rwego rwo gukumira ibyaha, cyane cyane mu rubyiruko, Polisi y’u Rwanda yatangiye ubukangurambaga mu mashuri yisumbuye yo mu gihugu.
Ubu bukangurambaga bugamije gukangurira urubyiruko kugira uruhare rugaragara mu gukumira ibyaha batanga amakuru, hagamijwe gutegura urubyiruko rw’ejo hazaza rubereye u Rwanda.
Guhera mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gashyantare uyu mwaka, abanyeshuri barenga 6700 bo mu turere twa Nyabihu, Ruhango, Rubavu, Nyarugenge, Rulindo, Kamonyi, Ngororero na Nyaruguru bahawe ibiganiro na Polisi y’u Rwanda, bakaba barasabwe kuvugurura amahuriro yabo yo gukumira no kurwanya ibyaha.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yagize ati:"Twahisemo kwibanda ku rubyiruko rw’abanyeshuri kuko twibwira ko rufite uruhare runini mu gukumira ibyaha mu muryango nyarwanda."
Yakomeje avuga ko iki gikorwa cy’ubukangurambaga kigamije kurinda urubyiruko kwishora mu byaha bitandukanye birimo gukoresha ibiyobyabwenge, urugomo, n’ibindi.
ACP Twahirwa yagize ati: "Turakangurira abanyeshuri kuvugurura amahuriro yabo yo kurwanya ibyaha, ndetse n’aho atari turabasaba kuyashyiraho. Bene ayo mahuriro afasha urubyiruko kungurana ibitekerezo no gufatira hamwe ingamba zo kwirinda no kurwanya ibyaha. Binaborohera kandi guha amakuru inzego z’umutekano yatuma harwanywa ibyaha no gufata abamaze kubikora ndetse n'abafite imigambi yo kubikora."
Yongeyeho ko ubu bukangurambaga buzakorwa no mu bindi bigo by’amashuri byo mu turere twose tw’Igihugu.
Ku itariki 19 Gashyantare, ubu bukangurambaga mu mashuri bwakorewe mu Rwunge rw’amashuri Marie Merci, urw’Imanzi, no mu Rwunge rw’amashuri rwa Munini, aya mashuri akaba ari mu karere ka Nyaruguru.
Abanyeshuri 1284 b’aya mashuri basobanuriwe na Polisi y'u Rwanda muri aka karere uko icyaha cy’icuruzwa ry’abantu giteye n’uko gikorwa, bakaba barabwiwe ko abagikora bizeza urubyiruko ibitangaza nko kubashakira amashuri cyangwa akazi mu bihugu byo hanze.
Basobanuriwe ko iyo babagejejeyo babaka ibyangombwa, hanyuma bakabakoresha imirimo ivunanye kandi nta gihembo, ndetse bakabashora mu bikorwa by’urukozasoni.
Uru rubyiruko rw’abanyeshuri rwasobanuriwe ko uwanyoye ibiyobyabwenge adatekereza neza ku buryo bituma bamwe muri bagenzi babo bishora mu ngeso mbi nk'ubusambanyi bukurikirwa n'ingaruka zirimo kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina , gutwara inda zitateganyijwe, no kuva mu ishuri.
Rwasabwe kubyirinda no guha Polisi y'u Rwanda amakuru y'ababinywa, ababicuruza, n'ababitunda, ndetse n'abakoze cyangwa abari gutegura gukora ibindi byaha.
English
Kinyarwanda











