Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Mata 2014 ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, hatereniye inama ihuza abayobozi bakuru ba Polisi iterana rimwe mu gihembwe.
Minisitri w’umutekano mu gihugu Musa Fazil Harelimana wari witabiriye iyo nama, yasabye abapolisi kurangwa n’indangagaciro za kirazira bakora akazi kabo neza, birinda ruswa ndetse n’ibindi byose byabahesha isura mbi mu kazi kabo ka buri munsi.
Yababwiyeko bagomba gukora neza kugirango bategure ejo hazaza habo heza,ababwira ko Polisi ari urwego ndeberwaho kuko rushinzwe kubahiriza amategeko kandi rugakorera abaturage.
Minisitiri Harelimana yabasabye gukomeza kurwanya no gukumira ibyaha byiganjemo ruswa,n’ibindi byaha byahungabanya umutekano w’abaturage.
Yaboneye ho gushima urwego Polisi y’u Rwanda imaze kugeraho mu gukorana n’abaturage cyane cyane komite zishinzwe kwicungira umutekano(Community Policing, ababwira ko bagomba kureba ahari intege nke bakahazamura kandi bakarushaho gukumira ibyaha.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K.Gasana yavuze ko iyi nama igamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba za Polisi hagendewe ku mirongo migari Polisi y’u Rwanda yihaye.
IGP Gasana yibukije abapolisi ko bagomba kwirinda ruswa n’ikindi kintu cyose cyabashora mu byaha, barushaho kurangwa n’indangagaciro no kurushaho gukunda), igihugu kandi bakarushaho kwegera abapolisi bayobora babaha amabwiriza bakanareba niba ayo mabwiriza ashyirwa mu bikorwa neza.
English
Kinyarwanda











