Polisi y’u Rwanda irishimira uruhare n’ubushake abaturage bakomeje kugaragaza mu bikorwa byo kwicungira umutekano cyane amarondo ya nijoro, aho ku bufatanye na Polisi, ibikorwa by’aya marondo bikomeje gutanga umusaruro ku buryo bugaragara.
Ibi Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yabitangaje nyuma y’aho mu rukerera rwo ku italiki ya 12 Werurwe 2016, irondo ry’abaturage ryo mu kagari ka Nyabisindu, umurenge wa Remera mu karere ka Gasabo, ku bufatanye na Polisi ikorera muri kariya gace, ryaburijemo ubujura bwitwaje intwaro rigafata n’abashakaga kubukora.
ACP Twahirwa atangaza ko abitwa Mbanzamihigo Gerard (watorotse mu gisirikare muri 2003), na Mugabarigira Onesphore bari bagize agaco k’abajura bane, bahise bafatwa bakamburwa n’imbunda yo mu bwoko bwa SMG bari bitwaje , ubwo bari bateye akabari kari i Nyabisindu, aho bari bamaze kwiba televiziyo n’amafaranga arenga ho gato ibihumbi 45 000 y’amanyarwanda, byose bakaba babiteshejwe n’irondo ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, uwitwa Murinzi Gasore nawe yatawe muri yombi ubwo yogeshaga imodoka Toyota Carina RAC 698V yari yaraye yifashishijwe n’aka gaco k’abajura, we akaba yari yaraye ayitorokanye n’uwo bahimba Pare ugishakishwa kugeza ubu.
Kuri iki gikorwa, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda akaba yagize ati:”Turashima byimazeyo imyitwarire y’aba banyerondo, ku bushake n’umurava bagaragaje badatinya ko abagizi ba nabi bitwaje imbunda, ibi ni ibigaragaza ko kwicungira umutekano babigize ibyabo, natwe nka Polisi y’u Rwanda twiteguye kubashyigikira no kubafasha ngo hagerwe ku mutekano urambye w’abaturarwanda.”
ACP Twahirwa akaba ashishikariza n’andi marondo kugira imyitwarire nk’iyi aho yagize ati:”Umunyacyaha nta mbaraga aba afite, iyo habaye ubufatanye bw’inzego zitandukanye n’amarondo avuguruye, nta gishobora kunanirana, hatangiye kandi iperereza ngo hamenyekane inkomoko y’iriya mbunda.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda arangiza yishimira ubufatanye bukomeje kuba hagati y’abaturage n’inzego zishinzwe umutekano.
English
Kinyarwanda











