Mu rwego rwo kunoza akazi kayo no kuzuza neza inshingano yayo, Polisi y’u Rwanda ifite Abavugizi bayo ku rwego rw’Intara ndetse no ku rwego rw’igihugu.
Gahunda yo kugira Abavugizi hirya no hino ikaba igamije kunoza akazi kayo ndetse no kugirana imikoranire myiza hagati ya Polisi n’inzego zitandukanye ndetse n’abaturage, ibi byose bikaba bigamije kandi guha serivisi nziza abagana Polisi y’u Rwanda no gufatanya kugira ngo igihugu cyacu kirusheho kugira umutekano, kuko ariwo shingiro ry’iterambere ry’abanyarwanda.
Buri wese rero arasabwa kugana aba bavugizi ba Polisi hirya no hino aho bakorera ndetse akaba yanabahamagara kuri terefone zikurikira kugira ngo hakomeze kubaho ubufatanye bwa Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu kugeza ku byiza abaturarwanda cyane cyane hakomezwa ihame ry’ubufatanye mu kwicungira umutekano.
Ku rwego rw’igihugu, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yitwa ACP Damas Gatare, akaba akoresha terefone ya 0788311550, mu Mujyi wa Kigali, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ni SSP Urbain Mwiseneza akoresha terefone 0788311829.
Mu Ntara y’i Burasirazuba, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yitwa SSP Benoît Nsengiyumwa akoresha terefone 0788311774, mu Ntara y’Amajyepfo, Umuvugizi ni CSP Hubert Gashagaza akaba we akoresha umurongo wa terefone wa 0788311818, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru yitwa SP Emmanuel Hitayezu akoresha terefone 0788311828, naho mu Ntara y’i Burengerazuba, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yitwa CSP Francis Gahima akaba akoresha terefone ya 0788311696.
Twababwira kandi ko ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda naryo rifite Umuvugizi waryo akaba yitwa SP JMV Ndushabandi akaba akoresha terefone ya 0788311502.
Murasabwa rero kugana no gukorana neza n’abo bavugizi ba Polisi y’u Rwanda twavuze hejuru nabo bakaba biteguye kubakira neza.
English
Kinyarwanda











