Nk’uko bizwi, igihugu cyacu cyaciye mu bihe bibi by’intambara na Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, biragaragara ko hari ahantu henshi hakiboneka ibisasu, cyane cyane aho abaturage bakorera imirimo yabo ya buri munsi: ubuhinzi, ubworozi, ubucukuzi, ubwubatsi ndetse n’ibindi.
Urugero ni ku italiki ya 25 Gicurasi 2015, aho mu turere 2 dutandukanye mu gihugu hatoraguwe ibisasu.
Mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Rwezamenyo, akagari ka Rwezamenyo,uwitwa Hagenimana J Damascene w’imyaka 33 y’amavuko, yabonye igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade aho yarimo gukora isuku mu kibanza kirimo kubakwamo, inzego z’umutekano zikaba zaratabaye zigikuraho.
Mu karere ka Musanze kandi, umurenge wa Rwaza, mu kagari ka Nturo, abaturage bahingaga bahabonye ikindi gisasu cya gerenade, bahamagara ubuyobozi bw’umurenge nabwo bukaba bwaramenyesheje inzego z’umutekano, zikaba zarahise zihagera maze gishyirwa ahabugenewe.
Polisi y’u Rwanda ikaba yibutsa abaturarwanda ko bakwiye kwitondera aho bakorera imirimo yabo ya buri munsi kuko nk’uko bigaragara, ibi bisasu byose byabonetse ahantu hasanzwe ku buryo buri wese yahagera.
Birasaba rero ko, ahantu hagiye gukorerwa umurimo runaka ariko hadakunze gukoreshwa kenshi nko mu bisambu, amashyamba n’ahandi,…uhagera wese akwiye kugira amakenga y’ibyuma bidasanzwe yahasanga, bityo akirinda kubikinisha, dore ko abantu bose batazi gutandukanya ibisasu n’ibindi byuma umuntu ashobora guhura nabyo.
Baragirwa kandi inama yo gutanga amakuru ku nzego zishinzwe umutekano zibegereye igihe babonye ibyo bakeka byose ko ari ibisasu cyangwa badasobanukiwe.
Ibyo bikaba byafasha kwirinda ikibazo byateza kandi bakirinda kohereza abana bonyine ahantu nk’aha kugirango batabikinisha bikabagirira nabi.
Uretse ibi bisasu byatakaye ku gasozi kandi, Polisi y’u Rwanda iributsa abaturage baba batunze za gerenade ndetse n’izindi ntwaro mu buryo butemewe, ko bazisubiza mu nzego zibishinzwe kuko byo bihanwa n’amategeko.
Ingingo ya 671 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha, ivuga ko umuntu wese utunga intwaro, uyitiza, uyitanga, uhindura ibimenyetso byayo mu buryo ubwo ari bwo bwose, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Iyo ngingo ikomeza ivuga kandi ko umuntu wese winjiza, utunda, ucuruza, ukora n’ukwirakwiza, mu buryo butemewe n’amategeko, ku buryo ubwo ari bwo bwose intwaro cyangwa ibice byazo, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu(5.000.000).
Iyo ibyaha bivugwa mu gika cya mbere n’icya 2 by’iyi ngingo bikozwe ku rwego mpuzamahanga, uwabikoze ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).
English
Kinyarwanda











