Nyuma y’aho kuwa 26 Werurwe umukozi wo mu rugo witwa Mpore Sylvestre wakoraga mu Murenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge akekwaho kwica umwana w’imyaka 12 Uwase Simbi Shalom bitaga Bella mwene Furaha Françoise na Mujiji Musafili Déo, Polisi y’u Rwanda ikaba yashyize ahagararagara amafoto y’uyu mugabo w’imyaka 31 kugirango uwa mubona ahite amenyesha inzego za polisi.
Uyu mugizi wanabi akaba yiyitaga amazina atandukanye aho kubyangombwa bye yitwa Hora Sylvestre, aho yakoraga i Nyamirambo bamwitaga Mpore Sylvestre,naho aho akomoka mu karere ka Gisagara umurenge wa Gikonko bakaba bamwitaga Hagumamahoro Sylvan.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri iki Cyumweru, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare arikumwe nukuriye ubushinja cyaha muri Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege bavuze ko kugeza ubu Polisi irimo gukora iperereza ngo hamenyekane aho yaba yihishe ngo atabwe muri yombi, ashyikirizwe ubutabera.
Polisi kandi irasaba uwo ari wese wamubona ko ya kwihutira kubimenyesha inzego z’umutekano cyangwa agahamagra polisi kuri 0788311324.
English
Kinyarwanda











