Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Polisi y’u Rwanda irasaba abantu kureka ubucuruzi bwo mu muhanda

Hashize igihe kirekire Polisi y’u Rwanda ndetse n’Umujyi wa Kigali basaba  ko abacururiza mu kajagari, cyane cyane ababungana ibicuruzwa, babicikaho bakagana amasoko atandukanye yabugenewe, aho bashobora  kubona ibibanza bagacuruza bari hamwe kuko ari byo bibazanira inyungu bo ubwabo, ndetse bikanateza imbere igihugu muri rusange.

Nyamara, bamwe mu bazererana ibicuruzwa bagenda bagurisha basobanura ko kuba bajya mu masoko ntacyo byabungura cyane kuko inyungu ndende bazibona iyo bava aho bari bajya ahandi. Niyo Mpamvu uzasanga abenshi muri bo biruka inyuma y’umuntu bamuhendahenda ngo iyo umukurikiranye nawe bigera aho akemera ko mugura.

Ariko kandi aba bacuruzi ntibatera akajagari gusa, ahubwo n’abacuruzi bagenzi babo  bakorera mu masoko banenga abo bagendana ibicuruzwa kuko bazitira abaguzi, kuko ngo nta muguzi usubira mu isoko, kuko asohoka muri taxi ahura n’ibyo ashaka kugura ku muryango wayo. Byongeyeye kandi ngo bacuruza ku giciro gito, kuko nta misoro baba basabwa bityo igiciro cyo mu isoko kikaba gitandukanye n’icy’abo bagendana ibicuruzwa.

Polisi y’u Rwanda yamaze kubona  ko atari akajagari bateza gusa, ahubwo biteza n’umutekano muke mu muhanda, n’ubwo Polisi y’u Rwanda ikora  uko ishoboye ngo ice ako kajagari ariko imyumvire yabo bacuruzi ikaba ikiri hasi.
Polisi y’u Rwanda kandi imaze kubona ko muri ubwo bucuruzi ari ho haboneka ubujura bukabije kuko iyo ugeze mu duce bakoreramo haba hari ikivunge cy’abantu, bityo abakora mu mifuka y’abandi bakabyungukiramo, bityo abantu bakibwa ibyabo muri ako kajagari.

Polisi y’u Rwanda rero iragira inama aba bakora ubu bucuruzi, kugana amasoko yabugenewe, kuko aba bacuruzi bo mu muhanda usanga kenshi  bakorana igihunga kuko akenshi baba bikanga inzego zishinzwe umutekano, kandi n’iyo bafashwe barahomba kuko ibicuruzwa byabo birajyanwa.

Ikindi  kandi iyo bagannye amasoko yabugenewe, bicara batuje kuko iyo bageze mu isoko buhoro buhoro abaguzi barabamenyera bakamenya n’aho bakorera, bityo kubagana bikaba byoroshye, kandi  bikabaha n’amahirwe yo kwibumbira mu mashyiramwe abazamura mu mibereho yabo.