Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Polisi y’u Rwanda Irakangurira urubyiruko mu mashuri kurwanya ihohoterwa n’icuruzwa ry’abantu

Tariki ya 11 Ukuboza , mu ishuri  ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Kigali (IPRC- Kigali riherereye mu karere ka Kicukiro,umurenge wa Niboyi,akagari ka Gatare,  hatanzwe ibiganiro bishishikariza  abanyeshuri bahiga n’abayobozi babo bagera kuri 457 kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana ndetse n’icuruzwa ry’abantu.

Umupolisi ushinzwe Kurwanya ihohoterwa mu karere ka Kicukiro Assistant Inspector of Police (AIP) Carmel Intijumurerwa, yakanguriye aba banyeshuri kwirinda ihohoterwa ,ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka mbi ku myigire yabo, abashishikariza kandi  no gutanga amakuru ku ihohoterwa ribera mungo.

Yakomeje abasobanurira amoko y’ihohoterwa maze abasab no kwirinda ibiyobyabwenge kuko bituma bata amashuri kuko uwabikoresheje usanga bimushora mubindi byaha birimo  rugomo, gutuma abantu barara badasinziriye ,gukubita no gukomeretsa n’ibindi byaha.

Yabakanguriye kwirinda abantu babashuka ko bagiye kubashakira amashuri meza hanze y’igihugu  cyangwa akazi  kuko akenshi baba babajyanye mu bucuruzi aho usanga bakoreshwa imirimo y’uburetwa,abandi bakabajyana mu buraya.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubutegetsi n’ubukungu muri IPRC, Agnes Mukamurigo yashimiye Polisi y’u Rwanda igira mu kurwanya ihohoterwa iryo ariyo ryose n’icururuzwa ry’abantu maze agira ati” Ntabwo dushobora nagato guha umwanya ihohotera rikorerwa abagore n’abakobwa ndetse n’irindi hohotera. Leta yacu ifite gahunda zihamye zo gukomeza kurwanya no kurikumira”.