Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Polisi y’u Rwanda irahumuriza abatewe impungenge n’ubujura bwo mu ngo

 Polisi y’u Rwanda irizeza abaturarwanda ko umutekano wabo n’ibintu byabo ucunzwe neza ku buryo badakwiye guterwa impungenge n’ubujura bwo mu ngo kubera ko yashyizeho ingamba zo kuburwanya.

 Uku kubahumuriza gushingiye ku mpungenge batewe n’ibikorwa by’ubujura bwo mu ngo byakozwe ahantu hatandukanye mu bihe bishize.

 Mu mezi ashize, abatuye mu mujyi bagaragaje ko ibikorwa by’ubujura bwo mu ngo bigenda byiyongera, aho ababikora biba ibikoresho birimo iby’ikoranabuhanga nka Tereviziyo, ibyo mu nzu, n’ibishyushya ibyo kurya, n’ibindi.

 Nubwo muri rusange  ibyo bikorwa by’ubujura nta wabikomerekeyemo, abaturage batari bake bavuze ko babiburiyemo ibintu byabo bibarirwa mu ma miriyoni.

 Bamwe mu bibwe babwiye The New Times ko bumwe mu buryo abajura bakoresha harimo kumena ibirahuri by’amadisha y’inzu no gukata ibyuma by’amadirisha biba inyuma y’ibirahuri, hanyuma bakinjira mu nzu baciye muri uwo mwanya, maze bakiba ibyo bashaka.

 Ivugana na The New Times, ejo, Polisi y’u Rwanda yavuze ko kumena amazu ari ibikorwa bifite umwihariko, ariko ko  uru rwego rw’umutekano rwafashe ingamba zo gukemura iki kibazo mu buryo burambye.

 Umuvugizi wayo, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yavuze ko  n’ubwo bimeze bityo; ibikorwa by’ubujura bwo mu ngo atari byinshi, ndetse ko bidakanganye ku buryo byakabaye bigira uwo bikura umutima.

 Yagize ati:"Kigali iratekanye. Polisi mu mujyi wa Kigali ikora ibishoboka byose kugira ngo umutekano mu mujyi urusheho kubungabungwa. Ntikora yonyine, ahubwo ifatanya n’izindi nzego zo mu mujyi, ubuyobozi bwawo, ndetse n’abaturage hashingiwe ku gaciro k’umutekano w’umujyi. Ni yo mpamvu Polisi y’u Rwanda ikora amarondo, ndetse n’abaturage bakaba bayakora mu bice batuyemo mu rwego rwo gukomeza gufatanya mu kwicungira umutekano."

 ACP Twahirwa yavuze ko abagize Komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committes -CPCs) basuzuma ibibazo biri mu bice batuyemo; kandi bagatanga inama ku cyakorwa kugira ngo bikemuke, ndetse bagatanga umusanzu  kugira ngo umutekano urusheho gusigasirwa. 

 Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yakomeje avuga ko bari bazi ko  iterambere ry’umujyi rijyana ahanini no kwiyongera kw’ibibazo binyuranye.

 ACP Twahirwa yagize kandi ati:"Dufite imitwe yihariye ikora mu bihe nk’ibyo. Dufite umutwe ushinzwe gushaka no gufata abanyabyaha banyuranye mu mujyi wa Kigali. Uwo mutwe uhora witeguye gutabara aho utabajwe, ukaba ufite ubushobozi bwo kumenya aho umunyacyaha ari, kandi iyo hagize uwumenyesha ku gihe ko yibwe, urakurikirana kugeza ufashe uwibye. Uretse kuba ufite ubushobozi bwo gufata umunyacyaha, uyu mutwe ufite kandi ubushobozi bwo gufata no kugaruza ibintu byibwe."

 Ku bijyanye niba Polisi y’u Rwanda idatewe impungenge n’umutekano mu mujyi wa Kigali, yavuze ko nta gikwiye gutera abantu ubwoba kubera ko ahantu ha ngombwa hose haba hari abapolisi bakurikiranira hafi uko umutekano wifashe.

 ACP Twahirwa yasabye abaturarwanda kujya bihutira kumenyesha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano bayihamagara kuri nomero za terefone  zitishyurwa zirimo 112.

 Yagize ati:"Turashaka kumenyesha abaturarwanda ko ikintu cyose kibaye gikemuka bitewe n’uko cyamenyeshejwe Polisi y’u Rwanda ku gihe. Iyo tumenye ikibazo vuba, duhita tugera aho cyabereye, tugakora isesengura kugira ngo tumenye icyagiteye. Ni yo mpamvu twafashe abantu batari bake ndetse tugaruza ibintu bibye."

 Yavuze ko Polisi y’u Rwanda ihura n’imbogamizi zo kumenya ba nyiri ibintu iba yafashe kubera ko uwibwe aba asabwa gutanga ikirego kandi akagaragaza ibimenyetso by’uko ikintu cyafashwe ari icye koko.

 Mu rwego rwo gukemura izo mbogamizi, ACP Twahirwa yavuze ko bakangurira abaturarwanda gufata ingamba zo kurinda umutekano w’ibintu byabo, kandi bakabishyiraho ikimenyetso kugira ngo byorohe mu gihe cyo kubishakisha igihe byibwe.