Kuri ubu hirya no hino ku mihanda yo mujyi wa Kigali, ahakorerwa imirimo y’ubucuruzi, ku nsengero, ahategerwa amamodoka n’ahandi, uhasanga abana bato ndetse n’abantu bakuru basabiriza kandi bamwe na bamwe bagasabira ingeso kuko baba bibashije abandi bakabikorera kubona ayo kunywera inzoga.
Iri sabiriza akenshi usanga riterwa n’ubunebwe, kandi bikaba bigaragara ko ridafatiwe ingamba rikaba ryatera idindira mu iterambere ry’igihugu, kuko mu basabiriza usangamo n’urubyiruko, ruba rukwiye gukora ibiteza imbere igihugu.
Aha tukibutsa ko gusabiriza bidateza idindira mu iterambere ry’igihugu gusa ahubwo bishobora no guhungabanya umutekano w’igihugu kuko usabiriza atabonye umuha cyangwa ntanyurwe n’ibyo bamuhaye, ashobora kwishora mu byaha nk’ubujura, ubwambuzi n’ibindi.
Uretse n’iterambere kandi, gusabiriza bihabanye n’indangagaciro nyarwanda zitwigisha kwitabira umurimo.
N’ubwo mu Rwanda hari abagisabiriza ariko, Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda nyinshi zo kuvana abantu benshi mu bukene, nko mu gushyiraho gahunda yo kuvana abantu muri Nyakatsi, gahunda ya Girinka n’izindi.
Ikindi kandi, Leta y’u Rwanda yashyizeho ikigo ngororamuco cya Iwawa, aho abana bavanwa ku mihanda benshi banasabitswe n’ibiyobyabwenge, bakajyanwayo bakigishwa imyuga itandukanye aho bavayo barahindutse, barabaye abanyarwanda bazi gukora icyabateza imbere bo ubwabo n’Igihugu muri rusange.
Polisi y’u Rwanda, nk’uko inshingano zayo ari ugucunga umutekano w’abantu n’ibyabo, yafashe iya mbere mu guca uwo muco mubi, ibinyujije muri community policing, aho nayo yagize uruhare mu bikorwa byo kubakira abantu muri gahunda yo guca nyakatsi , ndetse ikanatanga inka muri gahunda ya girinka.
Polisi y’u Rwanda ikaba ikangurira aba bafite imbaraga birirwa aho hose basabiriza ko bari bakwiye kwitabira imirimo yabafasha kubaho bakoresheje amaboko yabo, kandi ikaba idahwema kwigisha urubyiruko, rwo nkingi mu gukumira ibyaha hafi ya byose n’iki cyo gusabiriza kirimo, cyane cyane urw’abanyeshuri, ububi w’ibiyobyabwenge, kuko akenshi aribyo bibagusha mu byaha.
English
Kinyarwanda











