Nkuko byakunze kugaragara, mu gihe cy’izuba nibwo inkongi zibasira ibidukikije birimo amashyamba, ibihuru, ibyatsi bisanzwe ndetse rimwe na rimwe n’amazu y’abantu. Izi nkongi zose zikaba zifite aho zihuriye n’ibikorwa by’abantu mu buzima bwabo bwa buri munsi harimo ubuhinzi, ubuvumvu, ububaji, abatwika amakara, aborozi bashaka ubwatsi bw’amatungo ndetse n’indi mirimo itandukanye.
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gukumira no kurwanya inkongi no gutabara abari mu kaga (Fire and Rescue Brigade) ryashyizeho ingamba zo kurushaho gukumira no kurwanya inkongi kandi rikaba ritazahwema gukomeza uwo murongo, kuko hari aho zikigaragara, nk’aho ku italiki ya 21 Nzeli habayeho inkongi 3 mu gihugu: mu karere ka Nyamasheke hahiye hegitari 12 z’ishyamba rya Leta, mu karere ka Kicukiro hahiye imodoka irakongoka, mu karere ka Gasabo hahiye hegitari 2 z’igishanga.
Nk’uko bitangazwa n’iri shami kandi , guhera muri Mutarama uyu mwaka kugeza ubu, habayeho inkongi 103 mu gihugu hose: mu Mujyi wa Kigali ni 73, Intara y’Iburasirazuba zabaye 7, Amajyepfo zabaye 4, Iburengerazuba zabaye 8, naho Amajyaruguru zabaye 11 zose zikaba zarahitanye abantu 6 n’abandi 5 bakomeretse, mu gihe mu mwaka wa 2013, habaye inkongi 84, naho umwaka ushize hakaba habaye 121.
Ibi bitangazwa n’umuyobozi w’iryo shami muri Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissionner of Police (ACP) Jean Baptiste Seminega, aho asobanura ko inkongi ziterwa ahanini no kwirara, ukutita ku bintu byateza inkongi, impanuka, n’ubumenyi bucye ku nkongi kandi nyamara iri shami ritanga inyigisho ku buntu mu kwirinda , gukumira , kurwanya no kuzimya inkongi, kuko guhera mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka, hamaze kwigishwa abantu bagera kuri 4458 mu gihugu hose, hatarimo inyigisho zatangiwe kuri radiyo na televiziyo.
Mu bindi biruma habaho izo nkongi, harimo gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge, ndetse no gukoresha abantu badafite ubumenyi mu gushyira amashanyarazi mu nyubako n’ibindi bikoresho bikoresha amashanyarazi.
ACP Seminega avuga ko nk’uko abaturarwanda bafite umuco wo kujya ku isoko bagahaha ibyo kurya, ibikoresho byo mu gikoni cyangwa byo mu rugo muri rusange, bakwiye no kugira umuco wo kugura kizimyamwoto (igikoresho cyifashishwa mu kuzimya umuriro) uko yaba ingana kose kuko n’ubundi umuriro wose utangira ari muke ukiyongera nyuma, bityo bakaba bayifashisha igihe ukiri muke byananirana bakitabaza izindi nzego zirimo n’iri shami abereye umuyobozi.
Yakanguriye abaturage gutunga ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi bizwi ku izina rya kizimyamoto (Fire extinguisher), kumenya uko bikoreshwa no kwita ku buzima bwabyo . Aha yabakanguriye kujya babisuzumisha ku babihugukiwe buri nyuma y’amezi atandatu kugira ngo babarebere ko ari bizima.
Nanone ACP Seminega yabakanguriwe kugira ubwishingizi ku nkongi z’umuriro, kutabika ibikomoka kuri peterori mu ngo, kutajya kure no kuzinya buji, itara, itadowa mbere yo kuryama.
Yababwiye ko mu gukoresha iyi kizimyamoto bagomba guhagarara hagati ya metero eshatu n’enye, maze bagakuramo impeta yabugenewe, gufata agatiyo bakakerekeza ahari inkongi maze bagakanda ahabugenewe.
ACP Seminega yababwiye ko bagomba gukupa amashanyarazi mbere yo kuzimya inkongi bakoresheje amazi n’ifuro, kandi bakirinda kuzimisha amazi inkongi zatewe n’ibisukwa na gazi.
Ati,“Nubwo abantu bose bagirwa inama yo gutunga ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi,ku muntu utarabona ubushobozi bwo kubigura, ashobora gukoresha umucanga, amazi, ibitaka byumutse, ariko agakupa amashanyarazi mbere ya byose kandi agahungisha ibitarafatwa n’inkongi”.
Yarangije kandi yibutsa ko ibi bidakuraho guhamagara Polisi ku gihe kuko hari igihe umuriro warenga ubushobozi bw’abakoresha ibi bikoresho”.
Imirongo ya terefoni itishyurwa wahamagaraho ni 112, na 111 n’indi yishyurwa ariyo : 0788311120, 0788311224, 0788311657 na 0788311335.
English
Kinyarwanda











