Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Polisi y’u Rwanda iragira inama abaturage gucika ku muco wo gusabiriza

Hirya no hino ku mihanda yo mujyi wa Kigali, ahakorerwa imirimo itandukanye yaba i y’ubucuruzi, ku nsengero, ahategerwa amamodoka n’ahandi, uhasanga abana bato ndetse n’abantu bakuru basabiriza.

Uyu muco ukaba atari mwiza, kandi udakwiye kuranga abanyarwanda.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa 28 ugushyingo 2014,  Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali yakoze umukwabu wo gufata abo bantu, hafashwe 28  baturuka mu mapande zose z’igihugu bazanywe mu mujyi no gusabiriza.

Iri sabiriza akenshi usanga riterwa n’ubunebwe, kandi bikaba bigaragara ko ridafatiwe ingamba ryatera idindira mu iterambere ry’igihugu, kuko mu basabiriza usangamo n’urubyiruko, ruba rukwiye gukora ibiteza imbere igihugu.

Polisi y’u Rwanda ikaba  yibutsa ko gusabiriza bidateza idindira mu iterambere ry’igihugu gusa ahubwo bishobora no guhungabanya umutekano w’igihugu kuko usabiriza atabonye umuha cyangwa ntanyurwe n’ibyo bamuhaye, ashobora kwishora mu byaha nk’ubujura, ubwambuzi n’ubundi buriganya .Ibi kandi bikaba bitandukanye n’indangagaciro z’abanyarwanda zitwigisha kwigira, kwiyubaha no kwitabira umurimo.

N’ubwo mu Rwanda hari abagisabiriza ariko, Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda nyinshi zo kuvana abantu benshi mu bukene, nko mu gushyiraho gahunda yo kuvana abantu muri Nyakatsi, gahunda ya Girinka,ubudehe  n’izindi.

Ikindi kandi, Leta y’u Rwanda yashyizeho ikigo ngororamuco cya Iwawa, aho abana bavanwa ku mihanda benshi banasabitswe n’ibiyobyabwenge, bakajyanwayo bakigishwa imyuga itandukanye aho bavayo barahindutse, barabaye abanyarwanda bazi gukora icyabateza imbere bo ubwabo n’igihugu muri rusange.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali Assistant Commissioner of Police (ACP) Rogers Rutikanga yagiriye inama abari bafashwe ko bakwiye kuva muri uwo muco mubi wo gusabiriza bihangira imirimo,   ndetse bakagana n,amashyirahamwe cyane cyane ko n’ingingo ya 690 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ateganya ibihano kuri icyo cyaha.

Bityo abari bafashwe babwiwe ko nibongera gufatirwa mu gikorwa nk’icyo bazashyikirizwa ubutabera.

ACP Rutikanga yagize ati:”nk’uko inshingano za Polisi y’u Rwanda ari ugucunga umutekano w’abantu n’ibyabo, yafashe iya mbere mu guca uwo muco mubi, ibinyujije muri gahunda y’ubufatanye n’abaturage hagamijwe gukumira no kwirinda ibyaha (community policing).