Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Polisi y’u Rwanda iragira inama abanyarwanda guca ukubiri n’umuco wo gutanga ruswa

Polisi y’u Rwanda  iragira inama abanyarwanda guca ukubiri n’umuco mubi wo gutanga ruswa kuko Polisi yahagurukiye kurwanya abayitanga ndetse kugira ngo bene abo banyabyaha bashyikirizwe ubutabera.

Ibi Polisi ikaba ibitangaje nyuma yuko abagabo 12,ku itariki ya 11 Ukuboza, bafashwe ubwo bagerageza guha ruswa abapolisi kugira ngo bahabwe serivise.hakaba harimo 10 bashakaga guha ruswa abashinzwe umutekano mu karere ka Bugesera y’ibihumbi ijana kugirango banyuze magendu yabo ku mupaka.                                           

Polisi y’igihugu ikaba kuva mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka kugeza uyu munsi, hirya no hino mu gihugu nko muri Ngororero uwitwa Leonidas Kangabo  yagerageje gutanga ruswa kubera ibyaha byo mumuhanda naho Jackson Agaba akaba yarageragrje guha rusway’ibihumbi bine(4000) umupolisi  mukarere ka Nyagatare kugirango amukingire ikibaba kuri magendu yari amufatanye ya Chief warage mubafashwe kandi harimo uwitwa Mvuyekure Jean Damascene wo mu karere ka Ngororero, akaba yaratawe muri yombi ashaka guha umupolisi amafaranga 3,000.

Undi wafashwe kuri iyo tariki n’uwitwa Sebera Zabron, uyu akaba yaratawe muri yombi agerageza guha umupolisi ruswa y’amafaranga 2,000  agira ngo amurekurire moto ye yari ifunze kubera kubura ibyangombwa bitangwa n’icyigo cya polisi gishinzwe ubuziranenge bw’ibinyabiziga.

Ubu polisi y’u Rwanda ikaba imaze gufata abantu 74 mumezi atatu ashize 43 bafatwa muri uku kwezi na ho 15 bafatwa muri iki cyumweru baregwa kuba baragerageje guha abapolisi ruswa...

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Chief Superintendent Celestin Twahirwa, yasabye abanyarwanda cyane abakirangwaho n’ingeso yo gutanga ruswa bayiha abapolisi kuyicikaho burundu kuko Polisi nk’ urwego rushinzwe kubahiriza amategeko idashobora kwihanganira ko iki cyaha gikomeza gukorwa.

Yavuze kandi ko Polisi yashyizeho ingamba zikaze zo gufata ikanashyikiriza ubutabera ababikekwaho icyo gikorwa cyo gutanga ruswa.

CSP Twahirwa yasobanuye ko ruswa ari icyaha kimunga ubukungu bw’igihugu ndetse ko binagira ingaruka ku miryango dore ko iyo ukekwaho kuyitanga afashwe usanga umuryango we uhazahariye kuko afungwa.

Umuvugizi wa Polisi yavuze ko abanyarwanda bagomba kwirinda umuco wo kugura serivise bemerewe. Yagize ati, “Abanyarwanda bagifite uyu muco bagomba kwirinda inzira z’ubusamo kuko bamwe kubera impamvu zo kugira ngo bagere kuri gahunda zabo bwangu, usanga ahubwo  bihutira kugura serevise mugihe  kandi baba bazemerewe kubuntu”.

Yongeyeho kandi ko, hari n’abandi baba bazi neza ko batemerewe gukora ikintu runaka nko kuba ibinyabiziga batwaye bitujuje ibyangombwa bibyemerera gukora, ugasanga ahubwo banyirabyo  bihutiye guha ruswa abapolisi kugira ngo bakomeze gahunda zabo.

Yavuze ko uyu muco mubi ugomba gucika burundu abanyarwanda bagaharanira guhabwa serevisi binyuze munzira zemewe n’amategeko”.

Ingingo ya 641: Gutanga impano kugira ngo hakorwe ibinyuranyije n‟amategeko Umuntu wese uha undi muntu, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse kumuha, wamuhaye ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ibinyuranyije n‟amategeko cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z‟agaciro k‟indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.