Mu gihe abana baba bakubagana mu dukino twabo ndetse n’uturimo dutandukanye ababyeyi baboherezamo, barasabwa kuba maso bakarinda abo abana kurohama mu biyaga ,mu migezi ndetse n’ibidendezi baturanye nabyo.
Iyi ni inama Polisi igira ababyeyi n’abandi bashinzwe kurera abana hirya no hino mu gihugu. Nk’uko byagiye bigaragara, abana batakaza ubuzima nyuma yo kurohama mu mazi kuko abashinzwe kubarera baba bahugiye mu mirimo itandukanye.
Urugero rufatika ni urw’ejo, taliki ya 6 Mutarama 2014, mu masaha ya mugitondo, mu karere ka Kayonza, umurenge wa Ndego, akagari ka Byimana, aho umwana w’imyaka 10 y’amavuko, yarohamye mu kiyaga cya Rwakigeri aho yari arimo koga, aho umurambo we warohowe ukaba wajyanywe gukorerwa isuzuma mu bitaro bya Rwinkwavu.
Icyakwibazwa rero ni ukumenya niba ababyeyi cyangwa abandi bashinzwe kurera abo bana baba bazi aho abo bana bagiye cyangwa se niba aribo babatumye kujya gukinira cyangwa koga muri ayo mazi.
Uko byaba bimeze kose biragaragara ko ababyeyi cyangwa abarezi b’abo bana baba bagize uburangare ku buryo baba batitaye ku mutekano w’abana babo.
Hari kandi n’ababyeyi bacukura ibyobo by’amazi hafi y’inzu bigenewe gutega amazi yo kubakisha, ariko ntibabitwikire ku buryo bukomeye bityo mu gihe cy’imvura ugasanga abana bashobora kubigwamo igihe bakinira hafi yabyo.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba, Senior Superintendent Benoit Nsengiyumva, akaba agira inama ababyeyi n’abandi barera abana cyane abatuye uturere dufite ibiyaga n’imigezi myinshi kubahozaho ijisho kugira ngo habeho kurinda ko barohama. Aratanga inama kandi ko abana badakwiye kujya ku migezi n’ibiyaga bonyine ahubwo bibaye ngombwa ko bajyayo, bagiye nko gutembera, bakajyana n’abantu bakuru hagamijwe kurinda ko hagira umwana uhatakariza ubuzima.
SSP Nsengiyumva kandi akaba abagira inama yo kujyana abana bose mu ishuri kuko abenshi bahura n’ibi bibazo baba batiga kandi ko, mu gihe habayeho kugwa no kurohama muri ayo mazi, abaturage bakwiye gutabara vuba na bwangu kandi bakabimenyesha Polisi ikorera hafi aho, aho banahamagara kuri 110 ku buntu kandi by’umwihariko abana bakigishwa umunsi ku wundi kudahirahira gukinira hafi y’ibiyaga n’imigezi, kuko bibakururira ibibazo.
English
Kinyarwanda











