Kwiyahura,ni igikorwa umuntu akora agamije kwiyambura ubuzima bwe. Gishobora guterwa n’ibintu byinshi. Aha twavuga nko kwiheba, kuba imbata y’ibisindisha nk’inzoga, ibiyobyabwenge, ubukene bukabije, amakimbirane yo mu miryango ashingiye ku mitungo, indwara zidakira n’ibindi.
Umuntu ashobora kubiterwa kandi n’ubwumvikane buke hagati ye n’undi muntu yaba umuvandimwe cyangwa undi, gutereranwa n’umuryango we ndetse n’inshuti ze igihe ari mu bibazo runaka. Kwiyahura kandi bishobora no guterwa n’ubwigunge, kubura akazi, kuba udakomeye mu mutwe, n’ibindi byinshi tutarondora byose bishobora gutuma umuntu yiyambura ubuzima.
Mu gihugu cyacu cy’u Rwanda, ubwiyahuzi ntabwo ari bwinshi ariko kandi ntitwavuga ko budahari, kuko hari aho bujya bugaragara, n’ubwo nabwo bukwiye guhagarara ku bufatanye bwacu twese.
Rumwe mu ngero twatanga ni ubwiyahuzi bwabaye tariki ya 7 Mutarama 2014, aho umusore w’imyaka 20 ukomoka mu karere ka Ngororero, umurenge wa Muhanda yiyahuye nyuma y’amakimbirane ndetse n’ubwumvikane bucye na bamwe bo mu muryango we. Cyakora Polisi ikorera muri ako karere yo ikaba ikomeje iperereza ryayo ngo hamenyekane ukuri nyako k’urwo rupfu
Ubwiyahuzi rero bugira ingaruka z’uburyo bwinshi cyane mu miryango kuko buri gihe busigira abantu ubupfakazi ndetse n’ubupfubyi:ibi bikaba binavugwa n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba Chief Superintendent (CSP) Francis Gahima. Ibi bibazo byose nabyo bizanira imiryango isigaye ibibazo bitandukanye, harimo inzara n’ubukene igihe uwiyahuye ari we wari utunze umuryango. Abana nabo bata amashuri kubera kubura ubarihirira amafaranga, bashobora guhura n’imico y’uburara, uburaya n’ubwomanzi,n’izindi ngeso mbi kubera kubura ababarera igihe basigaye bonyine cyangwa se umubyeyi basigaranye akabananirwa, dore ko imiryango yacu ikunze kubyara abana benshi.
Polisi y’u Rwanda, nk’urwego rushinzwe umutekano w’abaturage, irahamagarira abantu bose bafite ibibazo twavuze haruguru n’ibyenda gusa nabyo, kwegera abaturanyi b’inyangamugayo bakabafasha kubonera hamwe umuti w’ibibazo byabo. Mu gihe habayeho kutumvikana, abafitanye ibibazo barasabwa kugana abayobozi b’inzego z’ibanze, Polisi ikorera ku mirenge yabo cyangwa se urwego rw’ubutabera bityo bagafashwa gukemurirwa ibyo bibazo.
Polisi kandi ikaba ibagira inama yo kudakoresha inzira mbi yo kwiyahura ngo barikemurira ibibazo kandi ari inzira yo guteza ibindi cyane cyane ku bantu baba basize.
English
Kinyarwanda











