Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Polisi y’u Rwanda ikomeje umukwabu wo gufata inzoga zitemewe mu Rwanda n’izinjira kuri magendu

Polisi y’u Rwanda ifite inshingano zo kurwanya abinjiza ibicuruzwa mu gihugu mu buryo bwa magendu n’abinjiza ibinyobwa bitemewe mu Rwanda, ababifatiwemo bagashyikirizwa ubutabera.

Ni muri urwo rwego mu ijoro ryo ku itariki ya 20 rishyira iya 21 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera yataye muri yombi umugore witwa Murekatete Beatrice winjizaga inzoga zitemewe mu Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru Inspector of Police (IP)  Innocent Gasasira yavuze ko nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage ko uyu mugore yinjije izi nzoga, Polisi y’u Rwanda yahise imufata afite amaduzeni 20 y’inzoga bita Blue Sky, amaduzeni 20 y’izindi zitwa Host waragi, n’amakarito 3 ya African Gin.

Akaba yagize ati:”Twari tumaze guhabwa amakuru n’abaturage ko uyu mugore yinjije izi nzoga zitemewe mu Rwanda, dukora umukwabu wo kumufata. Abaturage bagira uruhare rukomeye mu ifatwa ry’abantu nk’aba.”

Yakomeje agira ati:’Izi nzoga ntizemewe kunyobwa no gucuruzwa mu Rwanda kuko zangiza ubuzima, niyo mpamvu uzinywa n’uzicuruza aba anyuranya n’amategeko.”

Yanavuze ko nta muntu ushobora kwitwaza ko atazi ko kuzinjiza mu Rwanda ari amakosa kuko Polisi y’u Rwanda ihora ikangurira abanyarwanda bose kubyirinda.

Yavuze kandi ko izi nzoga zituruka mu bihugu duhana imbibi, asaba abaturage gutungira agatoki Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego umuntu wese uzinjiza cyangwa uzicuruza.

IP Gasasira yasoje ashimira abaturage batanze amakuru yatumye uyu mugore afatwa, ashishikariza n’abandi kubabera urugero.

Ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000Frw) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000Frw).