Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi z’imiriro no gutabara abari mu kaga rikomeje gukangurira abantu gufata ingamba zo kwirinda inkongi z’imiriro, aho mu mpera z’icyumweru gishize ryahuguye abantu bagera ku 150 batuye mu murenge wa Rwezamenyo, ho mu karere ka Nyarugenge.
Mu bahuguwe harimo abayobozi b’ibigo by’amashuri, ab’amadini, ba nyiri utubare na za resitora n’abayobozi b’imidugudu igize umurenge wa Rwezamenyo.
Mu nshingano z’iri shami harimo kurwanya inkongi z’imiriro, ariko na none rihugura ibyiciro by’abantu bitandukanye ribaha ubumenyi ku kizitera n’uko bazirinda, ndetse bakigishwa n’uburyo bwo gukoresha ibikoresho by’ibanze byifashishwa mu kuzizimya.
Mu bindi iri shami rishinzwe, harimo kugenzura inyubako zaba iza Leta cyangwa iz’ibigo byigenga, cyane izikunze kwakira abantu benshi niba zifite ibyangombwa bihagije byo kuzimya inkongi mu gihe zaramuka zibaye.
Uretse kurwanya inkongi z’imiriro, iri shami rikora kandi ibikorwa by’ubutabazi harimo kuvana abantu mu myobo, gutabara abahuye n’ibiza nk’imyuzure n’itemba ry’ubutaka, no gufasha abaheze mu nzu kuzivamo.
Aganira n’abo bagize ibi byiciro, Umuyobozi w’ Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi z’imiriro no gutabara abari mu kaga, Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Seminega, yabasobanuriye ko inkongi z’imiriro ziterwa ahanini no kwirara, kutita ku bintu bishobora kuzitera, n’ubumenyi buke kuri zo.
Yagize ati,"Abantu bamwe iyo bashyira amashanyarazi mu nyubako zabo bakoresha abakozi batabifitemo ubumenyi buhagije ndetse batigeze bahabwa amahugurwa yabyo. Ibyo bakora byose bagendera ku bumenyi rusange baba bafite ku buryo haba hari ibyago ko ibyo bakoze bishobora gutera inkongi z’imiriro."
ACP Seminega yakomeje ababwira ko zishobora kandi guterwa no gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge no kwinjiza ibikoresho byinshi bikoresha amashanyarazi mu kindi na cyo kiyakoresha ariko kidafite ubushobozi bwo kubyakira.
Yababwiye ati:"Zimwe mu nzu zirimo insinga z’amashanyarazi zishaje ku buryo zishobora gutera inkongi z’imiriro. Abantu bakwiye gukoresha izujuje ubuziranenge, kandi bagasuzuma buri gihe ko zikiri nzima nka bumwe mu buryo bwo kwirinda inkongi."
Yabagiriye inama yo kugura no gushyira ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi z’imiriro (Fire extinguishers) mu nyubako bakoreramo akazi ndetse n’iwabo mu rugo kugira ngo igihe zibaye babashe kuzizimya zitarangiza ibintu byinshi.
Basobanuriwe kandi berekwa uko ibyo bikoresho bikoreshwa, ndetse na bo bakora umwitozo wo kubikoresha.
ACP Seminega yabwiye abo bagize ibyo byiciro ko umuntu utarabona ubushobozi bwo kubigura yakoresha umucanga, amazi, n’itaka ryumutse bitewe n’icyateye iyo nkongi, abasaba kandi ko bagomba guhita bahagarika amashanyarazi (gukupa); ndetse bagahungisha ibikoresho byo mu nzu bitarafatwa.
Yababwiye kujya kandi bazimya ibikoresho byose bikoresha amashanyarazi nka tereviziyo, mudasobwa, na firigo igihe batari kubikoresha.
Yabasabye kujya batanga vuba amakuru y’ahabaye inkongi y’umuriro kuri nomero za terefone 111, 112, 0788311120, na 0788311224.
Imibare itangazwa n’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi z’imiriro no gutabara abari mu kaga igaragaza ko mu mwaka ushize habaye inkongi z’imiriro zigera ku 100, zikaba zarahitanye abantu batandatu , zikomeretsa batanu.
Mu 2014 habaye inkongi z’imiriro 118, mu gihe muri 2013 habaye 84.
Inyinshi muri izo nkongi zatewe ahanini n’uburangare mu ikoreshwa ry’ibintu bishobora gufatwa n’inkongi y’umuriro, n’amakosa mu gukoresha no gushyira amashanyarazi mu nyubako.
Rishyirwaho mu 2000, ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi z’imiriro no gutabara abari mu kaga ryari rifite imodoka imwe y’ubutabazi, rikaba kandi ryari rifite abapolisi bake bafite ubumenyi buhagije mu kuzimya inkongi z’imiriro no gutabara abari mu kaga.
Nyuma y’icyo gihe, Polisi y’u Rwanda yongereye ubushobozi iri shami. Mu byakozwe hakaba harimo kongera umubare w’imodoka zifashishwa mu kuzimya inkongi z’imiriro no gutabara abari mu kaga, kandi hahugurwa umubare munini w’abapolisi bakora iyo mirimo.
Na none buri ntara yashyizwemo imodoka yo kuzimya inkongi z’imiriro, ibi bikaba byaragezweho ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, bikaba biteganijwe ko mu bihe biri imbere muri buri karere hazaba hari bene iyi modoka, ibi na byo bikaba bizakorwa ku bufatanye bw’izi nzego zombi .
English
Kinyarwanda











