Iyi nama abantu barayigirwa kuko hari abagenda bafatanwa ibiyobyabwenge nka kanyanga n’inzoga z’inkorano hirya no hino.
Ku itariki 21 Nzeri 2015, Polisi y’u Rwanda yakoze imikwabo mu bice bitandukanye by’uturere twa Gisagara, Nyaruguru, Ngoma, Kayonza, Kirehe na Gasabo, maze ifatana abantu icumi litiro 1101 z'ibinyobwa bitemewe harimo 1050 z’inzoga z’inkorano na litiro 51 za Kanyanga ndetse n’ingunguru ebyiri zifashishwaga mu kuyiteka, nyuma yo kubifata bikaba byarahise byangizwa.
Izo nzoga z’inkorano zihabwa amazina atandukanye arimo Ibiswika, Ibikwangari,Yewe muntu, na Marokeri ndetse na Kanyanga, zafatiwe aho zengerwaga n’aho zanywerwaga.
Bivugwa ko zikorwa mu mazi avanze n’isukari, umusemburo witwa Pakmaya, amajyani y’icyayi, ifu yasewe mu matafari, n’ibikamba by’itabi.
Ibikorwa byo kwangiza ibyo binyobwa byose bitemewe byitabiriwe n’abaturage b’aho byafatiwe bakaba barabwiwe ingaruka zabyo kandi basabwa kubyirinda no kugira uruhare mu kurwanya inyobwa, icuruzwa, n’itundwa ryabyo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko uretse kuba bishobora gutera uburwayi ubinywa, amafaranga abishorwamo apfa ubusa kuko iyo bifashwe birangizwa kandi bagacibwa amande.
Yagize ati:" Nk’uko bivugitse, biriya byangijwe kimwe n’ibindi biyobya ubwenge bw'uwabinyoye maze agakora cyangwa akagira uruhare mu byaha birimo ubujura, urugomo, gufata ku ngufu, gusambanya abana, n’ihohotera rishingiye ku gitsina ."
Mu butumwa bwe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, IP Eulade Gakwaya yagize ati:"Ubinywa, uretse kumuteza ubukene we ku giti cye n’umuryango we, ahungabanya ituze ry’abo abana nabo ndetse n’abandi muri rusange, akaba ariyo mpamvu buri wese akwiye kutabinywa, kutabitunda no kutabicuruza, kandi agatanga amakuru ku gihe y'ababikora."
Yagiriye inama abaturage yo kunywa no gucuruza ibintu byemewe n’amategeko no gukomeza gutanga amakuru ku gihe y’umuntu wese wakoze cyangwa utegura gukora ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko.
Ingingo ya 593 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, guhinga, gukora, guhindura, kugurisha, gutunda, kubika no kunywa ibiyobyabwenge bibujijwe keretse mu bihe no mu buryo byagenwe n’itegeko.
Iya 594 ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).
English
Kinyarwanda











