Mu rwego rwo gukomeza gukangurira abanyarwanda kutagwa mu mutego w’icuruzwa ry’abantu, Polisi y’u Rwanda yafashe gahunda yo kujya no kuriganiriza abaturage batuye mu bice by’ibyaro, aho abapolisi n’abaturage baganirira hamwe ububi bw’icuruzwa ry’abantu n’uko bafatanya mu kurikumira no kuryirinda.
Chief Inspector of Police (CIP) Rutaro Hubert ukorera mu ishami ry’ubugenzacyaha (CID) muri Polisi y’u Rwanda , yavuze ko kuri uyu wa kane, azajyana n’itsinda ry’abapolisi bajyana n’imodoka ya Polisi yakira ibibazo by’abaturage (Mobile Police Station), bakajya mu karere ka Kirehe umurenge wa Nyakarambi, gukangurira abaturage baho ububi bw’iki cyaha.
Akaba yagize ati:” Uretse kuzaha abaturage ubumenyi kuri iki cyaha, ni n’uburyo bwo kubakangurira kongera ubufatanye na Polisi mu kwirinda ibyaha. Twatoranyije Nyakarambi kuko twasanze ari imwe mu nzira inyuzwamo abajyanywe mu icuruzwa ry’abantu berekejwe mu bice by’amajyepfo ya Afurika.”
Yakomeje agira ati:” Abaturage bakwiye kumenya ko umuntu wese ugira uruhare mu icurizwa ry’abantu, yaba ushaka abantu bajya gucuruzwa, ubashakira ibyangombwa by’abajya mu mahanga, ubageza ku kibuga cy’indege, ubagurisha n’ibindi, aba akoze icyaha gikomeye gihanwa n’amategeko.”
Ubusanzwe, abacuruza abantu babashuka babizeza ibitangaza, nko kubashakira imirimo myiza mu mahoteri yo mu mahanga cyangwa kubashakira amashuri meza mu bihugu byo hanze, bagashaka ababafasha muri ayo mahano, bakabatwara batazi ibyo bagiyemo.
CIP Rutaro yanagize ati:”Turagirango abantu bajye babanza batekereze kubyo bakora, bumva cyangwa basabwa gukora. Nk’urugero, niba wemeye gufasha umuntu kumushakira ibyangombwa by’inzira bijya mu mahanga, kumufasha kubona akazi mu mahanga nk’uko baba babivuga, ugomba kwibaza niba ibyo urimo kumufashamo byemewe n’amategeko.”
Ubusanzwe, akenshi hashukwa urubyiruko ariko cyane cyane abana b’abakobwa, iyo bagejejweyo bakajyanwa gukoreshwa imirimo ivunanye idahemberwa, abandi bagakoreshwa ubusambanyi.
CIP Rutaro yakomeje agira ati:” Niyo mpamvu buri wese agomba kugira imyumvire yisumbuye y’uko icuruzwa ry’abantu rikorwa n’ingaruka zaryo, kugirango abantu birinde kurigwamo, akaba ariyo mpamvu duhora dukora ubukangurambaga nk’ubu.”
Yakomeje avuga ko bamwe mu bantu bagwa mu icuruzwa ry’abantu kuko batazi ko aribyo bibategereje iyo bari kwizezwa ibitangaza, cyangwa ko batazi imirimo ivunanye cyangwa gufatwa nabi bibategereje, haba igihe bari mu nzira cyangwa bagejejwe aho babateganyirije.
Akaba yagize ati:”Akenshi ushaka kugusha abantu muri iki cyaha yizeza abo ashaka kujyana ko azabaha ibintu byinshi, ikindi bagafatirana umuntu kubera ibibazo aba afite, bakamwizeza ko bazabimikemurira.”
Guhera umwaka ushize, mu Rwanda hagaragaye abantu bagera kuri 30 bashowe mu icuruzwa ry’abantu, bamwe bakaba bari bagejejwe mu bihugu bacururizwagamo bakagarurwa mu Rwanda, abandi bakaba barafashwe mbere y’uko bambutswa imipaka, kandi 23 muri bo bari abakobwa.
Imibare itangwa na Polisi y’u Rwanda yerekana ko hagati y’umwaka wa 2009 n’intangiriro za 2015, abanyarwanda 153 batabawe bajyanywe mu icuruzwa ry’abantu, kandi 90% byabo bakaba bari abakobwa bari munsi y’imyaka 35.
Ubushakashatsi bwerekanye ko abagurishwa benshi berekeza mu bihugu bya Uganda, Mozambique, Zambiya n’Ibihugu by’unze ubumwe by’abarabu
Polisi y’u Rwanda itangaza ko ubu butabazi bwabayeho kubera imikoranire myiza ya Polisi y’u Rwanda na Polisi z’ibihugu byo mu karere n’indi miryango y’inzego z’umutekano mpuzamahanga
English
Kinyarwanda











