Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Polisi y’u Rwanda ikomeje gukangurira abantu kudakoresha amasashe

Polisi y’u Rwanda irongera gusaba abaturarwanda kudakoresha amasashe mu rwego rwo kurengera ibidukikikje.

Ubu butumwa butanzwe kubera ko hakiri abantu bakiyinjiza mu gihugu banyuze mu nzira zitemewe bayavanye muri bimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda, abandi bakaba bayakoresha mu buryo bunyuranye harimo kuyapfunyikiramo abaguzi ibyo baguze.

Mu rukerera rwo ku itariki 19 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Bugesera yafatanye Nkerabahizi Marcel amasashe 66,000 ayahetse ku igare.

Uyu mugabo usanzwe ukora akazi ko gutwara abagenzi ku igare yafatiwe mu  kagari ka Ramiro, ho mu murenge wa Gashora.

Mu butumwa bwe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yibukije ko kwinjiza no gukoresha amasashe mu Rwanda bitemewe.

Yagize ati:"Amasashe ari mu byangiza ibidukikije, kandi kwangirika kwabyo bishyira mu kaga ubuzima bw’abantu. Ni yo mpamvu buri wese asabwa kutayinjiza mu gihugu no kutayakoresha mu buryo ubwo ari bwo bwose, kandi akagira uruhare mu kubirwanya atanga amakuru y’abakomeje kwinangira."

IP Kayigi yasabye abantu kwirinda kujugunya amacupa n’indi myanda ahabonetse hose, ahubwo bakabishyira ahabugenewe.

Yavuze ko Nkerabahizi afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Gashora mu gihe iperereza rikomeje.

Yabakanguriye kandi kudakandagira no kutanyura mu busitani, kutajugunya ibisigazwa by’itabi ku gasozi kubera ko bishobora gutera inkongi y’umuriro ishobora kwangiza ku buryo bukomeye ibidukikije.

Mu rwego rwo kurushaho kurengera ibidukikije, Polisi y’u Rwanda yashyizeho agashami gashinzwe kurwanya iyangizwa ry'ibidukikije n'ibyaha bibikomokaho (Environmental Protection Unit-EPU).

Ingingo ya 433 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko muntu wese ugurisha amasashe akozwe muri pulasitiki atabyemerewe, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi icumi (10.000) kugeza ku bihumbi magana atatu (300.000). 

Iyi ngingo ivuga kandi ko umuntu wese ukoresha isashe ikozwe muri pulasitiki, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi bitanu (5.000) kugeza ku bihumbi ijana (100.000) kandi akamburwa iyo sashe. Iyo habaye isubiracyaha, igihano cyikuba kabiri (2).