Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare ifatanyije n’ubuyobozi bw’ako karere , ejo tariki ya 16 Mata bangije ibiyobyabwenge byafashwe muri uku kwezi gushize kwa Werurwe birimo litiro 700 za kanyanga, Chief warage amakarito 200, ndetse hanangizwa toni 3 z’ibiti bya Kabaruka.
Iki gikorwa cyayobowe n’umuyobozi wa Polisi muri ako karere Superitendent of Police (SP) Christian Safari ari kumwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Madamu Charlotte Musabyimana, bakaba bakanguriye abaturange cyane cyane urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge,babawira ububi bwabyo n’ingaruka zabyo ku buzima bwabo by’umwihariko ndetse no ku muryango nyarwanda muri rusange.
Madame Musabyimana Charlotte yahamagariye abaturage kwitandukanya no gukoresha ibiyobyabwenge kuko uretse no kubakururira ibibazo byo gufungwa, bibangiriza ubuzima bityo bakagira ingaruka zitandukanye ku buzima bwabo no kubadindiza mu bikorwa by’iterambere.
Musabyimana yavuze ko ibiyobyabwenge ari ikibazo kibangamira umutekano ndetse gishobora no kubangamira imikorere yabo bityo bikaba byanamuviramo no kutagera ku ntumbero yihaye.
yashimiye abaturage batanze amakuru, ababwira gukomeza gukorana na Polisi mu gukumira no kurwanya ibyaha.
Yagize ati”Gutema ibiti bigomba uruhushya rutangwa n’ubuyobozi, gutema mu buryo butemewe n’amategeko bihanwa n’amategeko”.
SP Safari yashimiye abaturage uruhare bagize mu gufatanya na Polisi n’izindi nzego kugira ngo ibi biyobyabwenge bibashe gufatwa, akomeza asaba ko ubu bufatanye bwakomereza kuri uru rwego. Yakomeje avuga kandi ko ibi biyobyabwenge bifatwa nk’uburozi kuko byangiza urubyiruko kandi aribo mizero y’ejo hazaza h’igihugu cyacu.
Yakomeje akangurira abaturage bose gutanga amakuru hakiri kare kugirango habeho kurinda no kurwanya ikwirakwizwa ry’ibyo biyobyabwenge mu baturage.
SP Safari yasabye kandi abanywa ibyo biyobyabwenge kubireka, kuko nta nyungu bakuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa nyuma yo gukora ibyaha binyuranye nko gukubita no gukomeretsa, gufata abagore ku ngufu no gusambanya abana n’ibindi. Yasoje ashimira abaturage kuko bamaze kumenya uruhare rwabo mukurwanya ibiyobyabwenge.
Ku byerekeranye n’ibiti bya Kabaruka cyangwa umushikiri, SP Safari yavuze ko abantu bagomba kumenya ko ubu bucuruzi bw’ibiti butemewe kandi bugira ingaruka mbi ku bidukikije. Yanagiriye inama abaturage gufatanya na Polisi muri urwo rugamba rwo guhashya abantu bangiza ibidukikije, batanga amakuru yatuma hafatwa abajya muri ubwo bucuruzi butemewe.
English
Kinyarwanda











