Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Polisi y’igihugu yifatanyije n’abandi banyarwanda mu muganda ngarukakwezi

Polisi y’igihugu yifatanyije n’abandi banyarwanda mu gihugu mu gikorwa cy’umuganda ngarukakwezi.

Iki gikorwa cyabereye ku kicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, kikaba cyaranzwe no gutema  ibihuru n’ibyatsi ndetse no gusibura imigende.

Iki gikorwa cyari kandi kitabiriwe n’abapolisi batandukanye barimo; n’umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi, Deputy Inspector General of Police (D/IGP) Juvenal Marizamunda.

(D/IGP) Juvenal Marizamunda, yavuze ko kuba Polisi yitabira igikorwa cy’umuganda ko ari ngombwa kuko ari igikorwa cyo kwishakamo ibisubizo kandi bikozwe n’abanyarwanda ubwabo.

Yakomeje asobanura ko,Polisi y’igihugu yahagurukiye gufasha abaturage no mu bindi bikorwa by’iterambere nka gira inka munyarwanda, gahunda yo gutera ibiti, kurwanya nyakatsi, ibikorwa by’ubuvuzi n’ibindi.

(D/IGP) Marizanda yagize ati, “Iyo abaturage bateye imbere bituma mu gihugu habaho igabanuka ry’ibyaha, bityo n’umutekano ukabasha kugerwaho neza muri rusange”