Polisi y’igihugu iratangaza ko mu gihugu hose, umunsi mukuru wa Noheri wizihijwe mu mahoro n’ituze, muri rusange uretse, impanuka nke zabaye.
Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, Chief Superintendent (CSP) Celestin Twahirwa, yavuze ko hagati y’itariki ya 24 na 27 z’uku kwezi, mu turere tutandukanye tw’igihugu, habaye gusa impanuka zo mu mihanda umunani, murizo abantu babiri akaba aribo bitabye Imana naho abandi bakaba barakomeretse ku buryo bworoheje.
CSP Twahirwa yavuze kandi ko impanuka yahitanye abantu babiri ari iyabaye tariki ya 25, mu Kagari ka Kabeza, Umurenge wa Kanombe, iyi mpanuka ikaba yarabaye ubwo imodoka yagongaga moto nuko umumotari wari uyitwaye ndetse n’umugenzi bagahita bahata ubuzima. Iyi mpanuka nkuko yakomeje abitangaza ngo ikaba, yaratewe n’ubusinzi bw’umushoferi ndetse wari unafite umuvuduko ukabije.
Yavuze kandi ko mu gihugu hose habaye icyaha kimwe rukumbi cy’ubwicanyi ndetse na kimwe cy’ubujura n’ibyaha bine by’urugomo. yakomeje avuga ko hari n’inzu yafashwe n’inkongi y’umuriro ariko ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi rikaba ryatabaye bwangu rizimya uwo muriro. ibi bikaba byarabaye mu ijoro ryo kw’ itariki ya 24 Ukuboza.
Asobanura ku bwicanyi bwabereye mu karere ka Musanze umurenge wa Nyange akagari ka Kabeza, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko, kuri ubu Polisi yamaze guta muri yombi abantu babiri bakekwaho icyo cyaha ariko undi witwa Theogene Munyaneza akaba akomeje gushakishwa. Yasabye uwariwe wese waba azi aho uyu mugabo aherereye, ko yakwihutira kumenyesha inzego z’umutekano bityo kugira ngo nawe afatwe.
Kubijyanye n’icyaha cy’ubujura bw’inka mu karere ka Gatsibo, CSP Twahirwa yavuze ko, Polisi nanone yabashije gufata abagabo 5 bakekwaho kwiba inka 19 bazikuye mu nzuri zitandukanye muri ako karere.
Yakomeje agira ati, “Iminsi mikuru irakomeje, niyo mpamvu duhamagarira abanyarwanda bose by’umwihariko abashoferi, kwitwararika kandi bakirinda gutwara imodoka basinze. Niba wumva inzoga zakurushije imabara, itabaze Polisi, igufashe ku kugeza iwawe mu rugo kuruta gushyira ubuzima bwawe kimwe n’ubw’abandi mu byago by’impanuka”.
Mu minsi itatu ishize, Polisi yatabaye inageza mu rugo, abantu icumi byagaragaraga ko basinze ndetse batanabasha gutwara ibinyabiziga byabo.
Umuvugizi wa Polisi yasabye abantu, bafite ibirori muri iki gihe k’iminsi mikuru, kwizihiza ibirori byabo neza ariko bazirikana kutabangamira abandi bantu.
Yagize ati, “ Umunsi wa Noheri waranzwe muri rusange no kwidagadura mu mahoro n’umutuzo uretse akabari kamwe kavugije urusaku ruza kubangamira abantu batuye hafi yako. Turatekereza ko ibi bitazongera ndetse n’abandi bafite utubari cyangwa ibyuma birangurura amajwi ko bakwiye kubivuza ku buryo uburenganzira bw’abandi banyarwanda butabangamirwa”.
Yasabye abanyarwanda kandi gukomeza kurangwa n’umuco mwiza wo guhanahana amakuru n’inzego z’umutekano hagamijwe gufata abakekwaho ibyaha bitandukanye no kubashyikiriza ubutabera.
Yavuze kandi ko ubu buryo bw’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu gukumira ibyaha bwagize uruhare rukomeye mu mutekano w’u Rwanda kugeza ubu rufatwa nka kimwe mu bihugu bitekanye haba ku mugabane w’Afurika no ku isi yose.
English
Kinyarwanda











