Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Polisi yashyikirijwe ibikoresho bipima urusaku n’imyotsi isohoka mu modoka

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Ukuboza, Polisi y’igihugu yashyikirijwe na Minisiteri y’ umutungo kamere, ibikoresho bitatu bipima urusaku ndetse n’ibindi bine bipima  imyotsi isohorwa n’ibinyabiziga   na zimwe mu mashini zikoresha ibikomoka kuri peteroli.

Ibi bikoresho bikaba byashyikirijwe umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police, Emmanuel K. Gasana, mu muhango wabereye ku kigo cya Polisi gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga kiri I Remera.

Ibi bikoresho bizafasha Polisi y’Igihugu mu gikorwa cyo kugenzura imyotsi ihumanya isohorwa n’ibinyabiziga ndetse no kugenzura ahantu hateza urusaku rukabije mu baturarwanda.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cya, Massachusetts Institute of Technology (MIT) muri 2013, bwerekana ko, impfu 53,000 zibasira abakiri bato, ziterwa n’ikibazo cy’imyotsi ishorwa n’ibinyabiziga kimwe n’izindi mashini zikoresha ibikomoka kuri peteroli.

Ashyikiriza ibi bikoresho umuyobozi wa Polisi y’igihugu, Minisitiri w’umutungo kamere, Dr. Vincent Biruta, yavuze ko kuba ibi bikoresho bibonetse ko bizafasha mu gukumira no kurwanya imyotsi isohorwa n’ibinyabiziga ndetse ndetse n’ikibazo cy’urusaku cyari kimaze iminsi gihangayikishije abantu hirya no hino mu gihugu.

Minisitiri Biruta yakomeje asaba abatunze ibinyabiziga kugira uruhare mu ikumirwa ry’imyotsi isohorwa n’ibinyabiziga bazirikana kupipimisha mu kigo cya Polisi gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga ndetse bakanihutira kubikoresha.

Aha Minisitiri akaba yagize ati, “Imodoka igomba buri gihe kwitabwaho kugira ngo hirindwe imyotsi n’ibindi bibazo bishobora gutera impanuka”.

Igikorwa cyo gushyikiriza Polisi ibi bikoresho cyaranzwe no gupima imodoka imaze imyaka 23, iyi modoka ikaba nyamara yagaragaje ko nta kibazo cyo gusohora imyotsi ifite, ibi bikaba biterwa nuko nyirayo yayitayeho bishoboka nubwo imaze iyo myaka yose ikora.

Abari bitabiriye iki gikorwa bakaba babwiwe ko kuba imodoka imaze imyaka myinshi ikora ko ntaho bihuriye nuko ishobora gusohora iyo myotsi, ngo igisabwa akaba aruko nyiri ikinyabiziga aba agomba kukitaho agikoresha kenshi.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo muhanda, CIP Emmanuel Kabanda, nawe yahamagariye, abatunze ibinyabiziga kugira umuco wo gusuzumisha ibyo binyabiziga kugira ngo hanafatwe ingamba zo kubikoresha hirindwa ibibazo birimo nko gusohora imyotsi n’ibindi.

Polisi y’igihugu ibonye ibi bikoresho mu gihe leta yari imaze amezi atandatu, itangije mu gihugu ubukangurambaga bwo kurwanya no gukumira ikibazo cy’imyotsi isohorwa n’imodoka.

Umuhango wo gushyikiriza Polisi ibi bikoresho wari unitabiriwe, n’umuyobozi w’ikigo cy’igihugu k’ibidukikije, Dr. Rose Mukankomeje n’umuyobozi wa Polisi ushinzwe ubugenzacyaha ACP Theos Badege.

Nk’uko biteganywa n’amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe N°005/03 yo kuwa 27/12/2013 yerekeranye no kurwanya ihumana ry’ikirere riterwa n’ibyotsi bisohorwa n’ibinyabiziga ndetse n’imashini zikoresha ibikomoka kuri peteroli.

Aya mabwiriza ateganya ko imodoka zose zigiye mu igenzura mu Kigo Gishinzwe Kugenzura Ibinyabiziga (Motorvehicle Inspection Center) zizajya zipimwa imyotsi zisohora, kandi izitubahirije ibipimo bisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge ntizihabwe icyangombwa gihabwa ibinyabiziga byakorewe igenzura (Certificat de Visite Technique); bityo ntizemererwe gukorera ku butaka bw’u Rwanda; cyane ko zizaba zangiza ubuzima bw’abaturarwanda n’ibidukikije muri rusange.

Aya mabwiriza ateganya kandi ko abakozi b’Ishami rya Polisi Rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda bemerewe guhagarika ikinyabiziga icyo ari cyo cyose bakagikorera igenzura mu bijyanye n’imyotsi gisohora, ndetse no gusaba ikinyabiziga kujya mu igenzura mu bijyanye n’imyotsi igihe cyose baketse ko icyo kinyabiziga gisohora imyotsi yangiza ikirere.