Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Polisi yakajije ibikorwa byo kurwanya ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bunyuranyije n’amategeko

Polisi y’u Rwanda yakajije ibikorwa byo kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko n’ibindi byaha bibushamikiyeho birimo kuyagura no kuyacuruza nta ruhushya, magendu n’ubugizi bwa nabi buterwa n’abishora muri ibyo bikorwa.

Ni ibikorwa byatangirijwe ku wa Gatatu tariki ya 27 Werurwe, mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru no mu Karere ka Rwamagana, mu Ntara y’Iburasirazuba, aho abagera kuri 48 bafatiwe mu bikorwa binyuranyije n’amategeko birimo gucukura, kugura no kugurisha amabuye y’agaciro batabifitiye uruhushya.

Mu bafashwe harimo abagera kuri 33 bakoraga ubucukuzi butemewe mu kirombe cya Rutongo giherereye mu Karere ka Rulindo na 4 babukoreraga mu kirombe cya Musha mu Karere ka Rwamagana, n’abandi 11 babaguriraga bafatanywe ibilo 49 bya gasegereti na moto bifashishaga mu gutunda ayo mabuye y’agaciro.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga yavuze ko n’ubwo bamwe mu bakora ubu bucukuzi n’ubucuruzi bw’ amabuye y’agaciro mu buryo butemewe bamaze gufatwa, ibikorwa byo kubashakisha bigikomeje.

Yagize ati: “Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe bukorwa n’abantu binjira mu birombe akenshi bitwikiriye ijoro, bakiba amabuye rimwe na rimwe babanje guhohotera abakozi ba Koperative zemerewe gukorera muri ibyo birombe bashinzwe kubirinda. Barahagurukiwe ndetse bamwe muri bo bamaze gufatwa baracyakorwaho iperereza kandi ni ibikorwa bigikomeje kugira ngo n’abandi bafatwe.”

ACP Rutikanga yavuze ko ubu bucukuzi bufitanye isano n’ibindi byaha birimo; magendu, kwangiza ibidukikije, urugomo n’ubundi bugizi bwa nabi buturuka kuri ubwo bucukuzi butemewe, aboneraho kuburira abakomeje kubwishoramo ko uzabufatirwamo wese azashyikirizwa ubutabera.

Yagize ati: “Nta munsi tutibutsa abantu bakora ubu bucukuzi batabifitiye uruhushya ko bakwiye kubicikaho kuko uretse no kuba bihanwa n’amategeko bigira ingaruka ku bidukikije, ku bukungu bw’igihugu ndetse no kuba ubwabo bagwirwa n’ibirombe. Turabasaba aho bari hose guhinduka kuko bazafatwa ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage.”

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri Ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya,ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.