Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Ukwakira, Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi, yajimije inkongi y’umuriro yari yibasiye inyubako y'ubucuruzi iherereye mu Mujyi rwagati ahazwi nka car free zone mu karere ka Nyarugenge yari ifashwe n'inkongi.
Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi rikimenya aya makuru, abapolisi bo muri iryo shami bihutiye kugera kuri iyo nyubako, abakozi bose babasha kuyisohokamo, hahita hatangira ibikorwa byo kuyizimya byatumye inkongi irangira hatagize ibyangirika bikabije.
Umuyobozi w'ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira yavuze ko gutangira kare ibikorwa byo guhangana n’iyo nkongi ari byo byayikomye mu nkokora bituma itangiza byinshi.
Yagize ati: “Inkongi yahereye mu igorofa ya Cyenda isatira no mu gice gito cyo mu igorofa ya Gatandatu. Tukimara kubimenya duhamagawe n'umuturage ahagana ku isaha ya saa tanu, twahise dutabara mu minota itanu imodoka n'abapolisi bari bamaze kuhagera binjiramo batangira kuzimya ku buryo nta bintu byangiritse usibye insinga z'amashanyarazi n'izikwirakwiza murandasi muri iyo nyubako."
ACP Gatambira yakomeje avuga ko hagenda hashyirwa imbaraga nyinshi mu gukumira inkongi no guhangana nazo mu rwego rwo kugabanya ingaruka n’ibihombo ziteza.
Ati: “Polisi ihora yibutsa abantu uko bakwitwara mu gihe aho bari cyangwa se aho bakorera haba habaye inkongi, henshi mu gihugu twarabahuguye harimo n'abakorera muri iyi nyubako kandi tuzakomeza gutanga amahugurwa kugira ngo inkongi nk’izi zikumirwe ndetse n’igihe zibaye abari hafi aho, babashe kwirwanaho bikiri mu maguru mashya bakoresheje bimwe mu bikoresho baba bafite, kuko iyo zifashe intera ndende zangiza byinshi.”
Umwe mu bakozi wari mu nyubako yafashwe n'inkongi, yavuze ko byatangiriye mu gisenge cyo mu igorofa ya cyenda ari nayo ya nyuma, babona hacumba imyotsi cyane bacyeka ko byaturutse ku nsinga.
Yavuze ati : “Tukimara kubibona twihutiye gukiza ubuzima bwacu, dusohokamo tumanuka hasi. Umwotsi wokomeje gucumba ndetse bifata igorofa ya Munani, iya Karindwi n'iya Gatandatu, cyakora muri izi nyubako zose abari bazirimo ntacyo babaye, Polisi yahise ihagera itangira kuzimya.”
ACP Gatambira yibukije abaturarwanda kujya bihutira guhamagara Polisi kuri iyi mirongo; 111, 112 (imirongo itishyurwa) cyangwa 0788311224, kugira ngo bahabwe ubutabazi.