Abantu batatu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera aho bakurikiranyweho kwiba amadorari y’Amerika 10,638 ahwanye n’amanyarwanda miliyoni 7,712,550, kuri Banki ya Kigali (BK )ishami rya Nyarutarama.
Abafashwe ni, Kabano Minja Samuel, Ndagijiman Jean Marie Vianney na Ikibasumba Mediatrice.
Abakekwaho iki cyaha bafashwe na Polisi tariki ya 6 Kanama, bakaba barafashwe nyuma yuko ubuyobozi bw’iyi banki bugereje ikirego kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera.
Iperereza ry’ibanze rya Polisi ryerekana ko aba uko ari batatu basezeranye ndetse bagakorana bya hafi mu kwiba ariya mafaranga.
Ibi bikaba bigaragazwa n’amashusho yafashwe naza kamera ziri muri iyi banki, aya mashusho nkuko Polisi ibitangaza akaba yerekana abakekwaho iki cyaha bagaragaza imyifatire idasanzwe ndetse no guhanahana udupfunyika, ibi bikaba aribyo bituma bakekwa kuba bari inyuma y’ubu bujura.
Umuvugizi wa Polisi mu mugi wa Kigali, Superintendent Modest Mbabazi, wanemeje iby’ifatwa ry’aba bantu, yavuze ko Polisi yagejejweho ikirego na BK iyisaba ko yabafasha gushakisha abakekwaho iki cyaha.
Nyuma y’iperereza, Polisi yafashe aba bantu ndetse umwe muri bo witwa ikibasumba akaba yarasanganywe aya mafaranga, akaba yari yayahishe mu cyumba iwe murugo, mu murenge wa Kinyinya akarere ka Gasabo.
Uyu mugore ndetse unasanzwe ari umukozi ukora amasuku muri Banki ya BK ishami rikorera mu nyubako ya MTN i Nyarutarama, yabwiye itangazamakuru ko ayo madorari yari yayabikijwe n’uwitwa Kabano, uyu akaba ari umukozi w’iyi banki.
Umuvugizi wa Polisi mu mugi wa Kigali, yasabye abanyarwanda cyane cyane abakora mu bigo bitandukanye harimo amabanki, kwirinda icyaha cy’ubujura bw’umutungo w’ibigo bakorera ahubwo bakihutira kumenyesha Polisi ku gihe ku bantu bakekwaho bene ibi byaha bityo kugira ngo bafatwe kandi bashyikirizwe ubutabera.
Sup Mbabazi yagize ati, “Ifatwa ry’aba bantu rigomba kubera urugero n’abandi bantu baba bagifite ibitekerezo byo kwiba umutungo w’ibigo, ko Polisi yahagurukiye kubarwanya ndetse ko ntaho bacikira Polisi.”
Yasabye kandi ubuyobozi bw’amabanki n’ibindi bigo gushyiraho ingamba zikomeye zituma hakumirwa bene ibi byaha.
Ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganya ko, umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z‟agaciro k‟icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
English
Kinyarwanda











