Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Polisi n’Itangazamakuru biruzuzanya- Impuguke mu Itangazamakuru

Impuguke mu Itangazamakuru bavuze ko ibyo Polisi y’u Rwanda n’Itangazamakuru bikora biba bigamije ituze n’iterambere birambye bya rubanda.

Ibi babitangaje ejo ku itariki 2 Ukuboza 2015 mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru hagati yayo n’Itangazamakuru. Iki kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti:'Uruhare rw’Itangazamakuru mu kubumbatira umutekano hakumirwa ibyaha”.

Dr. Christopher Kayumba, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho, akaba n’Impuguke muri byo, yavuze ko Polisi n’Itangazamakuru byombi bikorera abaturage.

Yagize ati:"Mu byo Itangazamakuru rishinzwe harimo kumenyesha rubanda no kuyifasha kugera ku iterambere n’umutekano birambye. Ibihugu bipfa iyo  abaturage babyo  badafite amakuru cyangwa iyo nta mutekano bafite. Ibi bivuze ko nta mutekano ushobora kuba ahatari ituze n’aho amategeko atubahirizwa."  

Yakomeje agira ati:"Ntawatanga icyo adafite. Banza umenye kandi usesengure amakuru ushaka kugeza kuri rubanda. Menya kandi icyo ukwiye kubaza n’uwo kukibaza. Amakuru Polisi n’Itangazamakuru biha abaturage agomba kuba ari ay’ukuri kandi afitiwe gihamya kugira ngo atabayobya."

Yongeyeho ko Itangazamakuru rigira uruhare runini mu ibumbatirwa ry’umutekano n’iyimakazwa ry’imiyoborere myiza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Abanyamakuru rwigenzura (RMC) Emmanuel Mugisha  yavuze  ko kubumbatira umutekano harwanywa ndetse hakumirwa ibyaha biri mu mahame y’Umwuga w’Itangazamakuru.

Yagize ati:"Ibyo twaganiriye biri mu mahame ngengamikorere y’Umwuga w’Itangazamakuru.  Nk’Itangazamakuru,tugomba kwisuzuma tukareba ko ibyo dukora bigira uruhare mu  kubumbatura umutekano".

Yagize na none ati:"Tugomba gutangaza amakuru y’ukuri kandi afitiwe gihamya. Tugomba kwirinda ahembera urwango hagati y’abaturage n’amacakubiri. Reka gutangaza amakuru  ushidikanyaho.Tegereza ubanze uyabonere gihamya kugira ngo uhe abaturage amakuru abafitiye umumaro.Tugomba gukora itangazamakuru rigamije inyungu za rubanda."

Umuvigizi wa Polisi y’u Rwanda ,Chief Superintendent of Police (CSP) Celestin Twahirwa yavuze ko Polisi y’u Rwanda yumva kandi  iha agaciro ubufatanye bwayo n’Itangazamakuru, aha akaba yaravuze ko ubwo bufatanye bugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha kandi arisezeranya ko izabukomeza kugira ngo umutekano urusheho kubumbatirwa.

Yababwiye ko Polisi y’u Rwanda imenyesha abaturarwanda ibyo ikora ibinyujije ku rubuga rwayo rwa murandasi, n’imbuga nkoranyambaga  zayo nka Facebook na Tweeter kandi ko yashyize umuvigizi wa Polisi y’u Rwanda kuri buri ntara. Yabasabye kwirinda amakabyankuru no gutangaza amakuru  ashingiye ku bihuha.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo, izi mpande zombi zemeranyijwe ku myanzuro ikurikira: Abitabiriye inama bishimiye kandi biyemeza gukomeza ubufatanye n’imikoranire myiza iri hagati ya Polisi n’itangazamakuru. Abitabiriye inama bashimiye uburyo Polisi itangira amakuru kugihe biyemeza gukoresha neza urubuga ruhuza Polisi n’itangazamakuru no kongera imbaraga muguhanahana amakuru ku byabaye ndetse nibikorwa bishobora guhungabanya umutekano.

Bamaze kubona ko inama nkizi aringirakamaro, abitabiriye inama biyemeje kujya bakorana inama nkizi buri gihembwe kubyaha bigaragara hagamije gufata ingamba zo gukumira no kuburizamo ibyaha ndetse no kumenyekanisha ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda.

Abanyamakuru biyemeje kandi kujya basobanuza Polisi ibyabaye ndetse bagatangaza amakuru afite gihamya hagamijwe kubaka itangaza makuru ry’umwuga rifite uruhare mu kubaka umuryango nyarwanda ndetse no kubungabunga umutekano urambye.