Ku italiki 26 Werurwe, abapolisi bakuru bahuye n’ibihumbi by’abamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali aho basubiriyemo hamwe ingamba z’ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha mu gace bakoreramo.
Mu nama yabereye kuri sitade ya Kicukiro ikayoborwa n’umuyobozi w’ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) Cyprien Gatete, wabwiye abamotari ko uruhare rwabo mu kurwanya ibyaha rukwiye kugaragara kuko bahura n’umubare munini w’abaturage kandi batandukanye, ibi bikabahesha ubushobozi bwo kumenya umugizi wa nabi wese mbere y’uko akora ikibi.
CP Gatete yagize ati:” Dushima akazi mukora na serivisi muha abanyarwanda, cyane cyane mu gufatanya mu by’umutekano, ariko mugomba kurangwa na disipline, ubunyamwuga n’ isuku kandi igihe cyose.”
Yagarutse ku mutekano wo mu muhanda maze avuga ko hari abamotari bamwe na bamwe batubaha amategeko y’umuhanda bikabaviramo guteza impanuka za hato na hato.
Aha yagize ati:” Abenshi muri mwe baracyari bato, abandi bafite imiryango, nta mpamvu rero yo kwitwara nk’aho ubuzima buzarangira ejo, twifuza ko mugira ubuzima kuko hari byinshi igihugu n’imiryango yanyu babatezeho.”
Imibare ituruka muri Polisi igaragaza ko , guhera muri Mutarama 2016, habaye impanuka 229 za moto, zahitanye abantu 16 abandi 74 bagakomereka.
Ku kibazo kirebana n’ubujura bwa moto, CP Gatete yabwiye abamotari gushyira iteka ibimenyetso kuri moto zabo aho yagize ati:” hari izo dufata ariko naba nyirazo bakabura ibimenyetso bigaragaza ko ari izabo, uretse kugira impapuro za moto, hakwiye kubaho n’ibindi bimenyetso.”
Bwana Ntaganzwa Celestin, umuyobozi w’impuzamashyirahamwe FERWACOTAMO, avuga ko bageze kuri byinshi guhera igihe koperative zatangirijwe muri 2009.
Yagize ati:” Ntidukwiye kureka ibyo twagezeho ngo byangirike, tugomba kubirinda, niyo mpamvu uruhare rwacu ari ngombwa mu kurwanya ibyaha. Tuzi bamwe muri bagenzi bacu bakora ubujura, tugomba kubatanga mu nzego zibishinzwe.”
Yongeyeho ko hari ikoranabuhanga rishya batangiye gukoresha ry’utwuma(GPS) bashyira muri moto twifashishwa mu kuyishakisha igihe yibwe .
Abamotari bari bitabiriye inama nabo, bavuze ko hari bagenzi babo bazi mu bikorwa bibi, bakaba biyemeje kuzagira uruhare mu ifatwa ryabo.
Iyi nama kandi yari yitabiriwe n’um uyobozi w’ishami rishinzwe ubufatanye n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha(community policing) Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare, umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, ACP Felly Rutagerura, umuyobozi wungirije w’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Chief Superintendent of Police (CSP), Paul Gatambira n’umuyobozi wungirije w’akarere ka Kicukiro ushinzwe imibereho y’abaturage, Bayingana Emmanuel.
English
Kinyarwanda










