Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Polisi mu karere ka Ngororero yatanze ubukangurambaga bwo gukumira ibyaha binyuze mu mukino

Mu rwego rw’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu bikorwa bigamije gukumira no kurwanya ibyaha mu karere ka Ngororero,habereye ubukangurambaga  bwo gukumira ibyaha binyuze mu  mukino. Ubu butumwa bwahawe abacuruzi bo muri aka karere nyuma y’umukino w’amaguru wabahuje na Polisi ihakorera.

Abacuruzi bagera kuri 300 bo muri santere y’ubucuruzi ya Ngororero, iri mu kagari ka Nyange, ho mu murenge wa Ngororero , mu karere ka Ngororero bakanguriwe kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko.

Ubu butumwa babuhawe ku itariki 19 Werurwe mu nama bagiranye n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere,Senior Superintendent of Police (SSP) Marc Gasangwa.

Yababwiye ati:"Murasabwa kwirinda gucuruza no gutunda ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose, no kudatanga sheki itazigamiye."

SSP Gasangwa yababwiye kwirinda kugwa mu mutego w’abatekamutwe  bacuza abacuruzi utwabo bakoresheje amayeri anyuranye arimo  kwiyita abakozi b’inzego za Leta, hanyuma bakabaka amafaranga bababwira ko barenze ku mategeko nko gutinda kuriha ipatante n’imisoro.

Yababwiye ko hari n’abandi bagurisha abacuruzi ibisa n’amabuye y’agaciro bababwira ko ari mazima, abo ba rutemayeze bamara kugenda bahawe n’abo bacuruzi akayabo k’amafaranga; bagasanga atari amabuye y’agaciro nyayo.

SSP Gasangwa yagiriye abo bacuruzi inama yo kujya buri gihe basuzuma amafaranga bahawe n’abaguzi kugira ngo batagwa mu gihombo cyo guhabwa ay’amiganano, kandi haramuka hagize uyabahaye cyangwa bagize uwo bayabonanye; bagahita babimenyesha Polisi y’u Rwanda.

Yabakanguriye kandi kurindisha amaduka yabo abantu bazi neza (bafitiye imyirondoro); kandi b’inyangamugayo, ibi bikaba biri mu rwego rwo gukumira ubujura bw’ibicuruzwa byabo.

Yababwiye kandi gufata ingamba zo kurwanya inkongi z’imiriro, muri zo hakaba harimo kugura ibikoresho by’ibanze byo kuzizimya igihe zibaye (Fire extinguishers), kandi bagasuzuma buri gihe ko ari bizima.

Umwe muri abo bacuruzi witwa Maniragaba Epimaque yagize ati:"Polisi y’u Rwanda ntiyabona umupolisi ishyira kuri buri duka; icunga umutekano mu buryo bwa rusange. Birakwiye ko natwe dushyiraho ingamba zunganira inzego z’umutekano, kandi bumwe mu buryo bwo kubikora n’ukuyiha amakuru yatuma ikumira ikintu cyose kinyuranije n’amategeko."

Undi witwa Yusufu Emmanuel yagize ati:"Dukwiriye kwirinda indonke mbi, indonke inyuranyije n’amategeko; kuko uretse kuba byadufungisha no kuducisha ihazabu; binadindiza iterambere ry’igihugu."

Yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku nama yabagiriye; kandi asaba bagenzi be kuzikurikiza.