Polisi y’u Rwanda irashima abaturage uburyo badahwema gutanga amakuru mu rwego rwo gukumira ibyaha, iyi ikaba ari intambwe ishimishije kandi ifasha inzego z’umutekano kurangiza inshingano zazo za buri munsi.
Ibi bibaye nyuma y’aho taliki ya 06 Werurwe 2016, mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Niboyi, mu Kagari ka Sovu, umugore witwa Nyirarukundo Claire w’imyaka 35 afatanywe udupfunyika (boules) 500 tw’urumogi, ubu akaba afungiye kuri stasiyo ya Polisi Kicukiro.
Nyirarukundo, ku mugoroba wo ku cyumweru nibwo yagiranye amakimbirane n’umugabo we Barayavuga Jean Paul w’imyaka 37, ni uko uyu mugabo niko gutabaza Polisi ari nabwo umugore we Nyirarukundo yafatwaga afite ibi biyobyabwenge ajyanwa muri kasho.
Superintendent of Police (SP) Richard Iyaremye, ushinzwe ubugenzacyaha akaba n’umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, yatangaje ko abaturage baha Polisi amakuru ari abo gushimirwa kuko asaba n’abandi gufatira kuri urwo rugero rwiza kuko ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi haba kubabinywa ndetse n’Igihugu muri rusange.
Yagize ati”ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi haba ku babikoresha cyangwa umuryango nyarwanda muri rusange. Ibiyobyabwenge niyo ntandaro y’ihohoterwa rikorerwa mu ngo, bityo ndashimira abaturage batanze amakuru ngo abacuruza ibiyobyabwenge bafatwe kandi bahanwe, kuko ibi bigaragaraza intambwe imaze guterwa mu bufatanye Polisi y’u Rwanda ifitanye nabo ndetse nkaba nkangurira n’abandi kwitabira iyo gahunda yo gutanga amakuru kandi agatangirwa igihe”
Iyi ngingo ya 594 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese unywa cyangwa ukoresha ibiyobyabwenge mu bundi buryo ahanisha igifungo cy’umwaka 1 kugeza kuri 3 ndetse n’ ihazabu y’amafaranga ibihumbi magana atanu y’u Rwanda. iri tegeko kandi rivuga ko umuntu wese ucuruza ibiyobyabwenge mu buryo bunyuranyije n’amategeko ahanishwa igifungo kuva ku myaka 3 kugeza kuri 5 n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi magana atanu y’u Rwanda.
Ingingo ya 272 na 273 zo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda zivuga ko kandi igihe iki cyaha gikorewe ku rwego mpuzamahanga igihano kiva ku mezi atandatu kugera ku myaka itanu.
Polisi y’igihugu ntihwema gushishikariza abacuruza ibiyobyabwenge ndetse n’ababikoresha kubireka kuko bigira ingaruka mbi no ku bukungu bw’Igihugu muri rusange ndetse ikangurira abaturage gufatanya n’inzego z’umutekano gutangira amakuru ku gihe mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha.
English
Kinyarwanda











