Ikipe ya Polisi y’umukino w’intoki yatsinze ikipe y’ishuri ry’urwunge rw’amashuri rwa Rambura mu karere ka Nyabihu ku bitego 52-17. Ikaba itangiranye umurava nk’uwayiranze umwaka ushize.
Umukino wo kuwa 29 Werurwe wahuruje abantu benshi barimo n’abanyeshuri bo mu karere ka Nyabihu, waranzwe n’uko polisi yihariye umukino haba kuri ba rutahizamu cyangwa ba myugariro.
Zakariya Tuyishime na Jean Paul Muhawenayo nibo binjije ibitego byinshi muri uwo mukino, umwe ku giti cye akaba yinjije ibitego bigera ku icumi. Gilbert Mutuyimana niwe waje abagwa mu ntege n’ibitego icyenda.
Umutoza wa Police HBC, AIP Antoine Ntibagayimana yashimye abakinnyi be uburyo bashyize hamwe kugirango bagere ku ntsinzi.
Police HBC imaze kwegukana ibikombe bya shampiyona bibiri ikaba inafite amahirwe yo kongera kwegukana n’iki gikombe kuko nta mukinnyi yigeze itakaza ahubwo ikaba yarungutse abandi bakinnyi bagera kuri batandatu.
Muri abo bakinnyi Police HBC yungutse harimo Jean Paul Muhawenayo wagize uruhare rukomeye mu mukino wabahuje n’urwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Aloys rwa Rwamagana aho Police HBC yatsinze 37-24 muri ibyo akaba yari afitemo intsinzi y’ibitego 10. Muri abo bakinnyi Police HBC yungutse harimo n’umuzamu warinze muri uwo mukino witwa Samuel Bananimana.
AIP Antoine Ntabanganyimana, umutoza wa Police HBC yagize ati: “Kugeza ubu tumaze kwegukana ibikombe 2 muri aya marushanwa, ariko twihaye intego yo kongera gukora amateka nk’ay’umwaka ushize nta gikombe kiduca mu myanya y’intoki.
Yongeyeho ko ikipe yari yiteguye kandi bikaba byaragaragajwe n’umukino yakinnye. Yagize ati: “Abakinnyi banjye bazi gukorera hamwe akaba ari nacyo cyaranze iyi nsinzi kuri iyi kipe nayo wabonaga ifite gahunda”.
Police HBC niyo kipe ya mbere muri iyi mikino yitwaye neza ikaba yaregukanye ibikombe birindwi byose byahataniwe.
Siporo ni inzira imwe Polisi y’u Rwanda ikoresha mu buryo bwo kwegera abaturage mu guteza imbere ibitekerezo byiza byo kwirindira umutekano no kuyubahiriza ry’amategeko.
English
Kinyarwanda










