Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Police Handball yiteguye kwisubiza igikombe cy’Umunsi w’Intwari

Ikipe y’umukino w’intoki ya handball ya Polisi y’u Rwanda , ngo yiteguye kwisubiza igikombe cy’irushanwa ry’umunsi  w’intwari rigomba gutangita mu mpera z’iki cyumweru, rikazabera muri Ecole Secondaire Kigoma riherereye mu karere ka Ruhango.

Police Handball Club, ari nayo ifite igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize, yatwaye igikombe cy’irushanwa ry’umunsi w’Intwari  cy’umwaka ushize itsinze St.Aloys Rwamagana iyitsinze ibitego 34 kuri 23.

Icyo gihe mu bagore, Apega Gahengeri yegukanye igikombe itsinze ES Mukingi ibitego 13 kuri 12.

Nk’uko ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda ribitangaza binyuze mu  munyamabanga mukuru waryo, Bwana Ngarambe Jean Paul,  ngo amakipe yose , ay’abagabo n’abagore azitabira iri rushanwa agomba kuba yatanze urutonde rw’abakinnyi azarikoreshamo , rukazatazwa kuri uyu wa kane ndetse n’ibijyanye naryo byose.

Aha AIP Antoine Ntabanganyimana, umutoza mukuru wa Police Handball akaba atangaza ko ikipe ye yiteguye neza iri rushanwa aho  anongeraho ati:”Twongeyemo abakinnyi bashya batatu, twakoze imyitozo ihagije twitegura irushanwa ry’umunsi w’Intwari ndetse na shampiyona y’igihugu.”

Abakinnyi bashya akaba ari uwitwa Jean Nepomuscene ukina imbere ku ruhande rw’iburyo wavuye muri St.Aloys, Jean Louis Munezero ukina inyuma ahagana hagati wavuye muri APR n’uwahoze ari umuzamu wa Nyakabanda HBC  witwaMutangana Placide.

Shampiyona y’igihugu izatangira ku italiki 5 Werurwe ikaba izahuza amakipe 12 mu gihe yahuzaga amakipe 10 mu yindi myaka ishize, kuko hiyongereyemo Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Nyarugenge ndetse na Kibogora Polytechnic yo mu karere ka Nyamasheke.