Mu rwego rwo kwitegura neza shampiyona y’uyu mwaka n’igikombe cyitiriwe umunsi w’Intwari z’u Rwanda, ikipe ya Police handball club yasinyishije abakinnyi batatu bazayifasha kwitwara neza.
Irushanwa ryo guhatanira igikombe cyitiriwe Intwari rizaba hagati y’amatariki ya 20 na 21 Gashyantare rikazahuza amakipe y’imbere mu gihugu. Police HBC niyo isanzwe ifite igikombe cy’umwaka ushize.
Umutoza wa Police HBC Assistant inspector of Police (AIP) Antoine Ntabanganyimana yavuze ko abakinnyi bashya basinye amasezerano yo gukinira iyi kipe umwaka umwe. Abo ni Niyishaka Jean Nepomuscene wavuye muri St.Aloys Rwamagana, Munezero Jean Louis wakiniraga APR ndetse n’umunyezamu witwa Mutangana Placide wahoze afatira Nyakabanda.
Ntabanganyimana yagize ati: “ni abakinnyi b’inararibonye kandi bazakomeza kwitwara neza, bizadufasha kongera urwego rwacu rw’imikinire, tukagera ku rwego mpuzamahanga atari hano mu gihugu gusa”.
Umwaka ushize w’imikino wahiriye Police HBC kuko yatwaye ibikombe byinshi birimo; igikombe cy’umurimo, shampiyona, igikombe gikinirwa ku mucanga, Carre d’As ndetse n’igikombe cy’ishyirahamwe ry’uyu mukino rihuza amakipe yo hagati no mu Burasirazuba bw’Afurika mu mukino w’intoki (ECAHF).
Umutoza wa Police HBC yasoje avuga ko nabo barekuye abakinnyi batatu kugira ngo bajye kugeragereza amahirwe mu yandi makipe. Abo ni Ndayisenga Vedaste, Emmanuel Nzabonimpa, na Emmanuel Yatubabariye.
Iyi kipe ikaba imaze ukwezi mu myitozo ku kibuga cy’inzu y’urubyiruko ya Kimisagara yitegura amarushanwa yo muri uyu mwaka.
English
Kinyarwanda











