Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Police Handball Club iri mu myitozo ikaze yo kwitegura irushanwa ryo muri aka karere

Hashize icyumweru kimwe ikipe ya Police handball club itangiye imyitozo yo kwitegura kwitwara neza mu mikino y’irushanwa rihuza amakipe y’amashirahamwe y’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba no hagati(East and Central Africa Handball Federation-ECAHF)mu mukino w’intoki wa handball. Iri rushanwa biteganyijwe ko rizaba kuva ku itariKi ya 6 kugera ku ya 12 Ukuboza 2015,rikazabera mu Rwanda.

Iri rushanwa rizahuza amakipe azahagararira ibihugu bitanu aribyo: u Rwanda,Kenya,Uganda,Tanzaniya  n’u Burundi. Imikino izabera ku bibuga bitatu aribyo; sitade amahoro,ikibuga cy’inzu y’urubyiruko ku Kimisagra ndetse n’ikibuga cy’ishami ry’uburezi rya kaminuza y’u Rwanda yahoze yitwa KIE.

 Umutoza wa Police Handball Club Assistant inspector of Police (AIP) Antoine Ntabanganyimana yagize ati:”ubu imyitozo irarimbanyije buri munsi guhera saa moya za mu gitondo kugera saa tanu z’amanywa. Tugomba kwitwara neza tukagera kure hashoboka ndetse n’igikombe tukaba twagitwara kuko mbona abakinnyi banjye barimo gukora neza imyitozo”.

AIP Ntabanganyimana yakomeje avuga ko yizeye ko ikipe ye izerekana umukino mwiza kubera ubumenyi bakuye mu irushanwa riheruka kubera mu gihugu cya Maroc ryahuje amakipe y’ibihugu bya Afurika yabaye aya mbere iwayo.

 Umutoza wa Police Handball Club yavuze kandi ko kubera imyitozo ikaze bakora, kuba ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buba hafi y’abakinnyi ndetse bugaha ikipe ibyo yifuza byose,kuba abakinnyi bafite ishyaka ndetse bakumva inama z’umutoza, ibi nabyo ngo ni bimwe mu biha umutoza icyizere cyo kuzitwara neza. AIP Ntabanganyimana yasabye abakunzi b’umukino wa handball kuzaza ari benshi gushyigikia ikipe ya Police FC kuko  izaba ihagarariye u Rwanda bikazaba ari uguharanira ishema y’igihugu.

Kuva uyu mw aka watangira,ikipe ya Police Handball Club imaze kwegukana ibikombe bitandatu aribyo: igikombe cyiswe Impano n’impamba cyakinwe mu kwezi kwa Mutarama, igikombe cy’umunsi w’intwari cyakinwe mu kwezi kwa Gashyantare, igikombe cy’umunsi w’umurimo cyakinwe mu kwezi kwa Gicurasi, igikombe cya shampiyona y’umwaka wa 2015,igikombe cya Carré d’AS gikinwa n’amakipe yabaye ane ya mbere ndetse n’igikombe cy’umukino wa handball mu irushanwa ryabereye ku mucanga mu kwezi gushize mu karere ka Rubavu.