Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Police Handball Club ifite intego yo kwisubiza igikombe cya shampiyona

Ikipe y’intoki ya Polisi y’u Rwanda (Police Handball Club) , ku munsi wa 17 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda , niyo ikiyoboye urutonde  n’amanota 51, ikaba yaranatsinze imikino yose imaze gukina.

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 19 Nzeli,  ku munsi wa 17 wa Shampiyona ari nawo wa 7 mu mikino yo kwishyura, ikaba yakinnye n’ikipe ya Gicumbi Handball Club, akaba ari umukino wabereye mu karere ka Gicumbi, aho warangiye Police Handball Club itsinze ibitego 43 kuri 21 bya Gicumbi Handball.Umukinnyi wa Police HBC watsinze ibitego byinshi kuri uyu mukino akaba ari Muhawenayo Jean Paul watsinze ibitego 8.

 Nyuma y’uyu mukino, Police Handball Club  ifite amanota 51, hakaba hasigaye imikino 3 kugira  ngo Shampiyona irangire, aho Police Handball izakina ku buryo bukurikira: ubutaha izakurikizaho Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, ikurikizeho Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’inderabarezi(ex KIE), ku munsi wa nyuma wa shampiyona izahura na APR Handball Club .

Nyuma y’uyu mukino, umutoza wa Police HBC, SGT Sibomana Albert  yashi uko abakinnyi be bitwaye anabasaba gukomeza kwitwara neza ngo bazegukane iki gikombe.

Yavuze kandi  ko kuba bashigaje imikino itatu bataratsindwa babikesha ubuyobozi bwiza bw’iyi kipe, buba hafi abakinnyi mu kubaha ibyo bakeneye, ndetse n’inama, .imyitozo myinshi, ubushobozi n’ubushake by’abakinyi, bakina bafite intego yo gutsinda.

Police HBC iyoboye urutonde, ikaba ikurikiwe na APR HBC irusha amanota 5, bakaba banashigaje kuzahura ku munsi wa nyuma wa shampiyona.