Muri izi mpera z’icyumweru, shampiyona y’umukino w’intoki wa Hand Ball yakomeje, aho kuwa gatandatu tariki ya 14 Gicurasi 2016, ikipe ya Police Hand Ball Club yakomeje kwitwara neza itsinda itababariye Ecole Secondaire de Kigoma ibitego 30 kuri 15.
Nyuma y’igice cya mbere cya shampiyona, Police Hand Ball Club ikaba ikomeje kwicara ku ntebe y’icyubahiro n’amanota 27 kuri 27 inazigamye ibitego 200, dore ko nta mukino n’umwe iratsindwa ikaba ikurikiwe na APR HBC n’amanota 25.
Muri uyu mukino wahuje Police HBC na Ecole Secondaire de Kigoma, abakinnyi ba Police HBC bitwaye neza ni Mutuyimana Gilbert, akaba na kapiteni y’iyi kipe, watsinzemo ibitego 9 wenyine.
Nyuma y’uwo mukino, umutoza w'ikipe ya Polisi HBC, Assistant Inspector of Police (AIP) Antoine Ntabanganyimana, yashimye uko abakinnyi be bitwaye anabasaba gukomeza kwitwara neza ngo bazegukane iki gikombe, anavuga ko umukino utakomereye ikipe ye bitewe n’imyitozo myinshi abakinnyi atoza bakoze.
Yagize ati: Twishimiye kurangiza igice cya mbere cya shampiyona turi aba mbere, intego ni ukuzatwara iki gikombe n’ubwo akazi gasigaye katoroshye ariko tugomba kwitegura neza.”
Yakomeje avuga ko iyi ntsinzi, kimwe n’izindi zayibanjirije, bazikesha ubuyobozi bwiza bw’iyi kipe, buba hafi abakinnyi mu kubaha ibyo bakeneye, ndetse n’inama, imyitozo myinshi, ubushobozi n’ubushake by’abakinnyi bakina bafite intego yo gutsinda.
Asoza , AIP Ntabanganyimana yavuze ko mbere y’uko igice cya kabiri cya shampiyona gitangira, Police HBC igiye kwitegura amarushanwa yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ( Genocide Memorial Tournament) azabera i Kigali kuva taliki 4-5 Kanama uyu mwaka.
English
Kinyarwanda











