Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Police FC yatangiye shampiyona itsinda ikipe ya Mukura VS

Rutahizamu wa Police FC  Isaie Songa  na Imran Nshimiyimana ukina hagati nibo bafashije ikipe ya Police FC gutsinda Mukura VS ibitego bibiri kuri kimwe.Uyu mukino wo ku munsi mbere  wa shampiyona  ukaba warabereye kuri sitade ya Muhanga tariki ya 18 Nzeri.

Songa yatsinze igitego cya mbere cya Police FC ku munota wa karindwi kikaba cyarishyuwe n’umukinnyi wa Mukura VS ariwe Muhadjir Hakizimana ku munota wa 34 ku mupira yateye ahana ikosa.

Umunyezamu wa Police FC Emery Mvuyekure yagiye akuramo imipira myinshi yaterwaga mu izamu rye na ba rutahizamu ba Mukura VS.

Cyakora ku rundi ruhande, abakinnyi ba Police FC aribo Hegman Ngomirakiza, Jacques Tuyisenge,  Songa Isaie na  Fabrice Twagizimana nabo bagiye bahusha ibitego byabaga byabazwe.

Umutoza wa Police FC  André Cassa Mbugo yasimbuje Mushimiyimana Muhammad hajyamo Nshimiyimana Imran  mu gice cya kabiri.

Nshimiyimana yaje gutsinda igitego cya Police FC habura iminota itanu ngo umukino urangire bityo Police FC itahukana amanota atatu n’intsinzi y’ibitego 2-1.

Undi mukino wahuje Kiyovu Sport na Bugesera FC ukaba wararangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa. APR FC nayo yatsinze Etincelles igitego kimwe ku busa.