Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Police FC yanganyije na Sunrise 1-1

Ikipe ya Polisi y’umupira w’amaguru yakinnye na Sunrise kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Ukwakira maze amakipe yombi agabana amanota kuko banganyije igitego 1 kuri 1 ,umukino ukaba wabereye i Rwamagana.

Umukino ugitangira amakipe yombi yarasatiranye, ariko Police FC mu gice cyambere iba ariyo iyobora umukino kuko byaje no kuyiha amahirwe kuko kapiteni wayo Jacques Tuyisenge yaje kuyibonera igitego ariko cyaje kwishyurwa na Sunrise mu gice cya  kabiri.

Uku kunganya kwa Police FC ku kaba kwaratumye igira amanota 7 kuko imaze gutsinda imikino 2 ikaba yanganyije umwe.

Tuyisenge akaba akomeje kongera umubare w’ibitego amaze gutsinda  kuko amaze kugira ibitego 4 nyuma yo gutsinda ibitego 3 mu mukino wabahuje na Kiyovu.

Umutoza wa Police FC. André Cassa Mbungo yavuzeko bagiye gukomeza kongeramo ingufu kugirango bazatware igikombe cya shampiyona.

Umukino ubanza Police ikaba yari yatsinze Gicumbi 1-0 uwa kabiri itsinda Kiyovu 5-0.