Ku munsi wa kabiri wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Ukwakira Police FC yakiriye Kiyovu Sports kuri sitade ya Kicukiro, inayitsinda itayibabariye ibitego bitanu ku busa (5-0).
Abakinnyi nka Tuyisenge Jacques watsinze ibitego bitatu, Ngendahimana Eric na Mugabo Gabriel nibo batumye Kiyovu Sports igira umugoroba itazibagirwa.
Igice cya mbere cyarangiye nta kipe irabona izamu ry’iyindi, ariko igice cya 2 Police FC iza isa n’iyariye Amavubi aho ku munota wa 60 w’umukino rutahizamu wa Police FC yafunguye amazamu, anatsinda igitego cya kabiri nyuma y’iminota itandatu.
Kuva ubwo Police FC yakomeje kotsa igitutu Kiyovu Sports, ari nabyo byatumye Ngendahimana Eric atsinda igitego cya gatatu cy’umutwe.
Myugariro wa Police FC Mugabo Gabriel nawe yandikishije izina rye nyuma yo gutsinda igitego cya kane ku munota wa 80, Tuyisenge atsinda igitego cye cya gatatu ari nacyo cya gatanu cy’umukino mu minota y’inyongera y’umukino, ndetse Police FC iba yabonye igitego cya 6 iyo umusifuzi wok u ruhande atacyanga aho yavuze ko uwagitsinze yari yaraririye.
Nyuma y’umukino, umutoza wa Police FC Cassa Mbong yashimiye abakinnyi be kubera uko bitwaye mu mukino cyane cyane mu gice cya 2.
English
Kinyarwanda











