Abaturage bagera kuri 300 bo mu kagari ka Ngeri, ho mu murenge wa Munini, mu karere ka Nyaruguru, basobanuriwe ububi bw’ibiyobyabwenge, kandi basabwa kubyirinda no kugira uruhare mu kurwanya inyobwa, itundwa, n’ikwirakwizwa ryabyo.
Ibi babisabwe ku itariki 9 Mata mu kiganiro bahawe na Inspector of Police (IP) Stanislas Rutayisire, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka karere.
Ubu butumwa yabubahereye mu biganiro byabereye mu kagari ka Ngeri byo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
IP Rutayisire yasobanuriye abo baturage ko ibiyobyabwenge nk’urumogi, kanyanga, muriture, chief waragi, suzi n’ibindi bitera uwabinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana, gufata ku ngufu n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Yakomeje ababwira ati:"Nk’uko bivugitse biyobya ubwenge bw’uwabinyoye; hanyuma agakora ibyaha kubera ko nta mutimanama aba afite. Abantu bakwiye kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya baha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe amakuru y’ababinywa, ababicuruza, n’ababitunda".
Abitewe no kunyurwa n’ibisobanuro ku bubi bw’ibiyobyabwenge, umwe mu baturage bari bitabiriye ibyo biganiro yahaye Polisi y’u Rwanda amakuru yatumye hatahurwa ibiti bitatu by’urumogi byari bihinganywe n’indi myaka mu murima wa Muhire Olivier.
Bimaze kurandurwa byajyanywe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Kibeho, naho nyirabyo akaba agishakishwa.
IP Rutayisire yabyeretse abo baturage kugira ngo bamenye kubitandukanya n’ibindi bimera, kandi abasaba kumenyesha Polisi y’u Rwanda igihe babibonye.
Yabasabye kwirinda ikintu cyose kinyuranije n’amategeko harimo n’ingengabitekerezo ya Jenoside, kandi bagaha Polisi y’u Rwanda amakuru yatuma gikumirwa, cyangwa ashobora gutuma hafatwa abamaze kugikora ndetse n’abari gutegura kugikora.
Yabakanguriye kandi gukomeza kwitabira ibiganiro biteganijwe gutangwa muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi abasaba gufata mu mugongo abayirokotse.
English
Kinyarwanda











