Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Nyarugenge: Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi uwibye ibikoresho bitandukanye muri SORAS

Mu ijoro  ryo kuwa 21 Gashyantare 2014, mu nzu  y’ikigo cy’ubwishingizi SORAS  giherereye   mu kagari ka Kiyovu, mu murenge wa Nyarugenge, akarere ka Nyarugenge  habereye ubujura buciye icyuho   ubwo abajura babiri  binjiyemo batwara ibyuma 2 bya sikaneri(Scanner),icyuma kizana ihuzanzira muri mudasobwa zaho(network switch), televiziyo imwe,  mudasobwa ndendanwa imwe n’amafaranga   590 000 y’amanyarwanda.

Ubu bujura bwamenyekanye mu gitondo cyakurikiyeho, aho babimenyesheje sitasiyo ya Polisi ya Muhima nayo yahise itangiza iperereza, nyuma y’igihe gito  ikamuta muri yombi ndetse ikamusangana iriya televiziyo na ziriya sikaneri zombi  ubwo yasakwaga; naho  mugenzi we  akaba agishakishwa.

Nyuma yo guta muri yombi uyu mugabo ukekwaho kwiba muri iki kigo, umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Senior Superintendent Urbain Mwiseneza yashimye ubufatanye bw’abaturage na Polisi mu guhanahana  amakuru  hagamijwe  kurwanya abakora ibyaha, akaba yaragiriye inama kandi  abafite ibigo bitandukanye ko bashyiraho ingamba zo kurinda ibikoresho byabo , nko gukoresha abazamu bizewe no gushyiraho  ibyuma bifata amashusho y’ibikorerwa mu nyubako bakoreramo , n’ibindi,….kugira ngo byorohereze ikurikiranwa ry’uwaba yahakoreye icyaha cyose cyane cyane ubujura.