Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Nyarugenge: Polisi ifunze abasore babiri bakekwaho gukoresha amafaranga y’amahimbano

Polisi ikorera mu karere ka Nyarugenge yataye muri yombi abasore babiri bari mu kigero cy’imyaka 26 y’amavuko, bakaba bakekwaho gukoresha amafaranga y’amahimbano, nyuma y’aho bafatanywe inoti eshatu z’amafaranga y’ibihumbi bitanu y’u Rwanda ndetse n’amacupa abiri arimo imiti ikora amafaranga.

Gufata aba basore byabaye kuwa gatanu tariki ya 5 Kamena 2015 mu rukerera ahagana saa saba z’ijoro, bibera mu kagari ka Rwezamenyo ya kabiri, mu murenge wa Rwezamenyo. Abo bafashwe ni Ndabaretse Japhet w’imyaka 26 na Mwenedata Jonas nawe w’imyaka 26. Ubu bakaba bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo mu gihe iperereza rigikomeje ngo hamenyekane ukuri kuri aya mafaranga y’amiganano.

Polisi ikorera mu karere ka Nyarugenge ivuga ko uretse no gukora amafaranga y’amiganano, aba basore bakimara gufatwa byagaragaye ko banakoraga ibikorwa by’ubwambuzi n’ubutekamutwe.

Polisi ikomeza ivuga ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku muturage watekewe umutwe mbere na bariya basore bakamutwara amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 240. Aba basore bamusabye kubaha ayo mafaranga bamwizeza gufatanya nabo mu bikorwa by’ubucuruzi mu kabari i Nyamata mu karere ka Bugesera.

 Ndabaretse Japhet na Mwenedata Jonas nyuma y’uko bahawe ayo mafaranga, bahise bakuraho terefoni zabo bakoreshaga, maze kuva ubwo ababura ku murongo wa terefoni.

Uyu muturage yakomeje kubashakisha maze nyuma y’iminsi mike aza kubabona, bakomeza kumushukashuka, maze bigeze aho bamusaba gufatanya nabo mu bikorwa by’ubutekamutwe ndetse bamubwira ko bakora n’amafaranga.

Bamubwiye ko yafatanya nabo mu mugambi bari bafite wo gutekera umutwe no kwambura umuturage amafaranga agera kuri miliyoni  wo mu karere ka Nyagatare. Kumwinjiza muri uyu mugambi kwari ukugira ngo babone uko bamwishyura amafaranga bari baramwambuye.

 Uyu muturage yamenyesheje Polisi iby’uyu mugambi barimo, maze mu gihe bari muri kamwe mu kabari mu karere ka Nyarugenge,  ku itariki ya 5 kamena mu ijoro, bafatwa na Polisi bafite amafaranga y’amakorano agizwe n’inoti 3 za bitanu.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Modeste Mbabazi akaba asaba abantu kutijandika muri ibi bikorwa by’ubutekamutwe n’ubwambuzi ndetse  no gukora amafaranga no kuyigana. Yakomeje avuga ko abibwira ko bakira vuba banyuze muri ziriya nzira baba bibeshya, kuko Polisi n’izindi nzego bari maso ku buryo batazahwema kubata muri yombi.

SP Mbabazi arasaba abaturage kujya batanga amakuru y’abantu bigana amafaranga ndetse n’ibindi byaha muri rusange, kugira ngo habeho kurengera ubukungu bw’igihugu no gucunga umutekano w’abaturarwanda.

Aba basore baramutse bahamwe n’icyaha bazahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 604 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.